Abayobozi bo ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, Abayobozi b’Uturere ndetse n’ab’Inama Njyanama z’Uturere tuyigize batangiye umwiherero w’iminsi ibiri ugamije kwisuzuma no kurebera hamwe kugera ku ngamba zo kwihutisha gahunda za Leta, hatangwa serivisi nziza ku baturage.
Ni umwiherero w’iminsi ibiri uri kubera mu Karere ka Bugesera, watangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022 ukazasozwa tariki ya 24 Nyakanga 2022.
Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG. Emmanuel Gasana yagiranye na MUHAZIYACU, yagarutse ku mpamvu y’uyu mwiherero, ati: “Ni umwiherero wateguwe kugira ngo twisuzume aho turi, aho tujya n’uko twagerayo. Bivuze yuko hari uburyo twumva ko tuvuguruye imikorere n’imikoranire tugasobanukirwa neza inshingano zacu, tukareba ibintu twashyira imbere kurusha ibindi kandi tukanabikurikirana kugira ngo tubigereho, twumva ko ariyo ntego y’iyi nama y’uyu munsi.”
Guverineri Gasana akomeza agaruka ku cyo yasabye abitabiriye uyu mwiherero, ati: “Icyo tubasaba rero nta kindi, ni ukugira ngo icyo tuza kumvikana ahangaha tugende n’ubundi tugishire mu bikorwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne avuga ko uyu mwiherero bakuyemo umukoro wo kongera imbaraga mu mitangire ya serivisi.
Yagize ati: “Tugiye kongera imbaraga mu gutanga serivisi. Mu by’ukuri serivisi turazitanga ariko ntabwo ziranoga kuko haracyagaragara abaturage basiragizwa, ugasanga ntitubahereye serivisi ku gihe.”
Muri uyu mwiherero kandi hagiye hatangwamo ibiganiro bitangukanye birebana n’ubutabera, uburinganire n’iterambere ry’umuryango, byagiye bitangwaho ibitekerezo binyuranye haba ku ruhande rw’abayobozi b’uturere ndetse na bamwe mu bayobozi batumiwe baje bahagarariye inzego za Leta.
Uyu mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kwihutisha gahunda za Leta dutanga serivisi nziza, tunoza ibyo dukora no kubazwa inshingano.”







