Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yemeje ko abaturage 101 bafite imitungo izangizwa n’imishinga 14 y’inyungu rusange bahabwa ingurane ikwiye ingana na miliyoni 32,831,742 Frw.
Iki cyemezo cyatiwe mu nama isanzwe y’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, yabaye kuri uyu wa 23 Nzeri 2026, ikaba ariyo ya nyuma mu gihe Abajyanama barimo banasoza manda y’imyaka itanu bamaze bakorera Akarere.
Izi ngurane zishingiye ku itegeko No 32/2015 ryo ku wa 11 Kamena 2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.
Muri ayo mafaranga yose, Akarere ka Kirehe kazishyura 26,445,224 Frw, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) kizishyura 2,746,730 Frw naho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) na cyo cyikazishyura 3,639,788 Frw.
Aya mafaranga yose hamwe agera kuri 32,831,742 Frw, akaba agenewe abaturage 101 bari mu mishinga 14 irimo iyo kubaka imihanda n’ibindi.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Prof. Callixte Kabera, yavuze ko iki cyemezo gifite akamaro mu kwihutisha imishinga y’ibikorwaremezo iteganyijwe gukorerwa muri Kirehe, ariko hakabanza kubahirizwa uburenganzira bw’abaturage bafite imitungo izangizwa.
Yagize ati: “Hari ibikorwaremezo binini bizakorwa muri uyu mwaka mu Karere ka Kirehe, ikaba ari imishinga ifitiwe ingengo y’imari haba iy’Akarere n’ibigo bitandukanye nka RTDA na RAB.”
Yakomeje avuga ko ishami rishinzwe ibikorwaremezo muri One Stop Center ryahawe inshingano zo gukurikirana ibyangombwa byose kugira ngo abaturage babarirwe kandi bishyurwe mbere y’uko imishinga itangira kugira ingaruka ku mitungo yabo.
Inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yafashe iki cyemezo mu gihe yasuzumaga ingingo zitandukanye, zirimo kwemeza inyandikomvugo y’Inama Njyanama isanzwe iheruka guterana ku wa 30 Kamena 2026.
Abajyanama kandi basuzumye raporo ya Biro Yaguye yo ku wa 23 Nzeri 2026, ndetse banarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2026/2027 rigeze.
Icyemezo cy’Inama Njyanama gishyira imbere ihame ry’uko abaturage bagomba guhabwa ingurane ikwiye mbere yo kwimurwa cyangwa ngo imitungo yabo yangizwe kubera umushinga w’inyungu rusange.








