Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, yatangije neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, itsinda Liberia ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wo mu itsinda K.
Umukino wabereye kuri Sitade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, watangiye u Rwanda rushaka igitego hakiri kare, bituma ku munota wa 3 Biramahire Abeddy afungura amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Mickels Joy-Lance.
U Rwanda rwakomeje gusatira, maze ku munota wa 33 rwongera kubona igitego cya kabiri. Mickels Joy-Lance ni we wacyanditse ku izina rye, nyuma y’igikorwa cyiza cyatangijwe na Byiringiro Jean Gilbert, wazamukanye umupira mbere yo kuwugeza kuri mugenzi we.
Liberia ntiyatinze gushaka uko yishyura. Ku munota wa 37, Nimely yatsinze igitego cya Liberia nyuma y’amakosa yabaye mu bwugarizi bw’Amavubi ndetse no kutabasha gukuraho umupira neza.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, u Rwanda rwongeye kubona amahirwe yo gutsinda. Ku munota wa 44, Amavubi yahawe penaliti, Mickels Joy-Lance ayinjiza neza, bityo u Rwanda rujya kuruhuka ruyoboye umukino ku bitego 3-1.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje guhatanira umupira, ariko nta kindi gitego cyabonetse. Liberia yarushijeho kugorwa n’umukino nyuma y’uko Karen Sherman ahawe ikarita itukura ku munota wa 61, nyuma yo gukinira nabi Mugisha Bonheur.
Amavubi yakomeje gukina neza, umukino urangira ari ibitego 3-1, u Rwanda rubona amanota atatu ya mbere mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
U Rwanda na Liberia bari mu itsinda K hamwe na Mali na Cape Verde.
U Rwanda ruzongera gukina ku wa 29 Nzeri 2026, ubwo ruzaba rwasuye Cape Verde mu mukino wa kabiri wo muri iri tsinda.






