Mu gutangiza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko muri iyi minsi 100 yo kwibuka hateganyijwe igikorwa cyo kwimurira mu rwibutso rushya rwa Nyakarambi, imibiri 9,658 ishyinguye mu rwibutso rutajyanye n’igihe,
Ni ibikubiye mu ijambo Umuyobozi w’ Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yavugiye mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenosise yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Akarere ka Kirehe cyatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi,
Yagize ati: “Turashimira Leta yadufashije kugira ngo twubake urwibutso rushyinguyemo imibiri 9,658 tukaba duteganya muri iyi minsi 100 yo kwibuka ko tuzimura iyi mibiri tukayishyira mu rwibutso rushya, ariko hakaziyongeraho n’indi izagenda ikurwa ahandi mu karere kacu.”

I Nyakarambi hasanzwe hari urwibutso rutajyanye n’igihe ari narwo ruruhukiyemo iyo mibiri kugeza ubu. Gusa imibiri irurimo ntabwo ishyinguye mu cyubahiro gikwiye abishwe bazira uko Imana yabaremye; imva bashyingiyemo ntabwo zisakaye.
Hashize umwaka iruhande rw’aharuhukiye iyo mibiri, huzuye inyubako ijyanye n’igihe igizwe n’igice kizashyingurwamo mu cyubahiro iyo mibiri izimurwa.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside-IBUKA mu Karere ka Kirehe Nduwimana Bonaventure yavuze ko mu myaka ishize abarokotse Jenoside bajyaga bagira ipfunwe ryo kuza kwibukira aha Nyakarambi kubera ko aho ababo baruhukiye hatari hashimishije, ariko ubu baza bafite imbaraga;
Yakomeje agira ati: “N’ubwo tutari twashyingura imibiri ishyungiye muri uru rwibutso twari dusanganywe, ariko ubu dufite icyizere 98% ko muri iyi minsi 100 twatangiye tuzashyingura neza abo twari dusanzwe twibukira aha ngaha. Bizaduha imbaraga zo gukomera mu bikorwa byacu bya buri munsi kuko tuzaba tuzi ko abacu baruhukiye ahantu hazima, hatanyagirwa, habahesha agaciro ka muntu.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko kudaherwana n’agahinda, kwibuka buri wese aharanira kwiyubaka; kandi Abanyakirehe muri rusange bakarangwa n’ubumwe n’ubwiyunge no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28, mu Karere ka Kirehe kitabiriwe n’abaturage bo mu bice bitandukanye barimo abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Nyakarambi,
Siboruhanga Editha wo mu Kagari ka Nyabikokora, Umurenye wa Kirehe ufite abavandimwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu rwibutso rwa Nyakarambi,
Yagize ati: “Tuzashimishwa cyane no kwimurira abacu mu rwibutso rujyanye n’igihe. Gusa n’ubu ni byiza ko twaje hano ku rwibutso tukahahurira n’abavandimwe dusangiye amateka, kugira ngo dufatane mu mugongo twibuke abacu, kubera icyorezo cya Covid-19 mu myaka ibiri ishize ntabwo byashobokaga, twabaga turi mu rugo.”










