Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda ari Igihugu gito ariko cyateye intambwe zikomeye mu butabera ndetse na bimwe bihugu bikomeye bitarakora.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki 07 Mata, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, igihe Abanyarwanda n’isi yose bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yihanangirije abashaka guha amasomo u Rwanda mu butabera ko ntayo bafite yo gutanga.
Yavuze ko iki gihe ari igihe biba bigoye kubona icyo kuvuga, atari uko abantu babuze uburenganzira bwo kuvuga nk’uko bamwe baba bashaka kwita u Rwanda igihugu kitagira uburenganzira bwo kuvuga, ati, “ibyo si byo.”
Yagize ati: “Mutekereze ubuhamya tumaze kumva, abantu bahigwa amanywa n’ijoro, kubera abo bari bo. Munatekereze bamwe muri twe twari dufite intwaro, iyo tuza natwe guhiga abari barimo kwica abacu, tutarobanuye natwe tukabica. Mbere na mbere, twari kuba turi mu kuri. Ariko ntitwabikoze. Twarabaretse.”
Sibomana Jean Nepo warokokeye i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, mu cyahoze ari Komini Murambi, niwe watanze ubuhamya bw’ubuzima yabayemo mu gihe cya Jenoside i Murambi, ahantu habereye ubwicanyi bukomeye bwakorewe Abatutsi cyane cyane bugizwemo uruhare na Gatete Jean Baptiste wari burugumesitiri w’iyi komini.
Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Reka mbabwire, turi Igihugu gito ariko turagutse cyane mu butabera. Bamwe muri abo ni ibihugu binini binakomeye, ariko ni bito cyane mu butabera.”
Yavuze ko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakiriho bari mu miryango yabo, batanigeze bahungabanywa, ariko hakaba hari abantu bo mu bihugu bikomeye bahora bavuga u Rwanda nk’igihugu kitagira ubutabera.
Yagize ati: “Nta masomo bafite yo kugira uwo bigisha; kuko bari muri aya mateka yatumye abantu basaga miliyoni bashira, nibo mpamvu. Abanyarwanda bo icyo bakoze ni ugushyira mu bikorwa; bishe Abanyarwanda bagenzi babo. Ariko amateka y’ibyo yatangiriye aho twese tuzi. Niyo mpamvu badashobora kuduha amahoro. Barashaka gutwikira amakosa yabo, barashaka gutwikira uguceceka bagize ubwo amamiliyoni y’Abanyarwanda bari bakeneye ko babavugira ngo babatabare.”
Perezida w’u Rwanda kandi anibutsa ko u Rwanda mu Itegeko Nshinga hakuweho igihano cy’urupfu kandi ntawabirukoresheje, ahubwo ko ari ku bushake, mu gihe ibihugu bikomeye uyu munsi byo bikigira igihano cyo kumanika abantu, cyangwa bakabashyira ku mashanyarazi.
Ati: “Twebwe kuba twarakuyeho igihano cy’urupfu mu gihe twari dufite abantu twari kumanika bikaba byumvikana, ariko ibyo bihugu byo bigakomeza kuvuga ko nta butabera.”
Akomeza avuga ko hari abari bafite ubushobozi bwo gutabara Abanyarwanda ntibabikore bavuga ko ari ibibazo by’abanyafurika biri hagati yabo batabasha kubatandukanya, bakavuga ko bose ari bamwe, ariko Perezida Kagame we yemeza ko ibikorwa bitari bimwe, kuko abishe miliyoni uwabahagaritse atigeze abibitura ngo na we abice.
Yakomeje agira ati: “Nta bantu wabona bafite agaciro kuruta twebwe ubwacu. Nta buzima bufite agaciro kuruta ubwacu, nubwo ubuzima bwacu bwangijwe nk’uko uriya mugabo yatubwiye mu buhamya.”






