MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Uko uwarokotse Jenoside yaharaniye ubumwe n’ubwiyunge abinyujie mu guhanga imirimo

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
23/02/2021

Sibomana Jean Nepo ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashimirwa uruhare mu guharanira amahoro n’ubwiyunge mu gace avukamo i Rwankuba mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo.

Uyu mugabo w’imyaka 39 afatanyije n’umugore we Sabrina bashinze umuryango witwa Mustard Seed Institute muri 2018 i Rwankuba, ugamije ibikorwa bihuza abantu, gushingira ku bumenyi buhari kugira ngo babashe kubyongerera umusaruro no kubyongerera agaciro, ndetse hagakomerezamo gahunda zo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge.

Nyuma ya Jenoside, Sibomana yafashe umwanzuro wo kubabarira abamwiciye ababyeyi ndetse n’umuryango mugari we, agaruka i Rwankuba amaze kuba mukuru, aje ahasanga urwikekwe, asanga hari icyo akwiye gukora kugira ngo abahatuye bongere babe umwe, abinyuza mu guhanga imirimo, kuko yemera ko kwigisha ubumwe n’ubwiyunge bikomezwa no kuba abantu bafite ibyo bakora bibabyarira inyungu.

Yabwiye MUHAZIYACU ati: “Ikintu kibangamira ubumwe n’ubwiyunge n’amahoro muri rusange burya ni ubukene. Iyo abaturage badafite icyizere cy’ejo hazaza, ni hahandi umuntu atangira gutekereza kwiba, iyo yatangiye guketereza kwiba burya aba yatangiye kuba ikibazo.”

Ingurube mu kiraro muri Mustard Seed (Amafoto: Mustard Seed Institute)

Iki kigo gifite ubutaka buhingwaho ibigori, muri iki gihembwe bahinze hegitari icyenda, banahinze ubunyobwa kuri hegitari ebyiri. Gifite kandi ubworozi bw’ingurube zigera kuri 550.

Mu buhinzi mu gihembwe hatangwa imirimo ku bantu barenga 100, naho ku bworozi bw’ingurube, abaturage bagera kuri 60 bamaze korozwa ingurube.

Yagize ati: “Uba umuhaye umwanya wo gutekereza mu nzira nziza, burya iyo umuntu avuye kuwa mbere akagera ku wundi wa mbere adashobora kubona ahantu na hamwe akura n’igiceri na kimwe, nujya no kumwigisha na gahunda za leta kandi nziza, byaba ubumwe n’ubwiyunge, biragorana cyane.”

Usibye gutanga akazi mu buhinzi n’ubworozi no koroza ingurube, banatangije gahunda yo gufasha abakora ubworozi bw’inzuki (ubuvumvu), ndetse ikigo kikaba ari na cyo kibabera isoko ry’umusaruro.

Iki kigo cyatangiranye n’itsinda ry’ababyeyi 21 baboha uduseke, iyo gahunda ikitwa Agaseke k’Amahoro, nyuma yaho hiyongereyeho abandi 19 baba 40, biteganyijwe ko nyuma ya Covid-19 haziyongeraho abandi 20 bakaba 60.

Iri tsinda biteganyijwe ko rizaguka kandi rikagera mu kwigisha gukora amasabune, no gukora amavuta yo kwisiga bifashishije ibyavuye mu bimamara by’ubuki, haziyongeramo n’ibyo kudoda.

Sibomana yasobanuye ati: “Intego twatangiranye ni ubwiyunge binyuze mu bikorwa, gutanga amahirwe y’umurimo uhurirweho n’abantu benshi bari basanzwe bafitanye ibibazo bishingiye ku mateka, kugira ngo uwo murimo bahuriyeho ubashe kubaha akazi bakemure utubazo tw’imibereho, ariko utume begerana, baganira, noneho bikaba byafasha ko binjira mu buryo bw’ubwiyunge nyabwo kandi burambye.”

Ikindi ngo ni ukubyaza amahirwe ari mu cyaro bakiteza imbere, ari byo kuvugurura ubuhinzi bukaba ubujyanye n’igihe, atanga urugero ko batangiye umurima shuri ubuhinzi bw’ibigori butanga umusaruro wo hagati ya toni imwe n’eshatu kuri hegitari, ariko ubu umusaruro ukaba warazamutse ugeze kuri toni zirenga zirindwi kuri hegitari.

Yakomeje ati: “Icyo tuba dutekereza si imirima y’aka kanya, ahubwo ni imirima izahingwa n’abana bacu, ndetse n’ibindi bikorwa bikomeye bizakorwa n’abana bacu, kandi abana b’uwakoze Jenoside ni abere, ntabwo bakwiye kugenda mu cyasha cya se, cyangwa se ab’uwakorewe Jenoside, nabo ni abere, ntabwo bakwiye kubaho bafite icyo bikanga.”

Nyuma y’Agaseke k’Amahoro, ndetse n’uburyo bwo guhanga akazi, hajeho na gahunda yiswe Inziga z’Amahoro (circles of peace), aho abanyamuryango bakora amatsinda abafasha kwizigama mu buryo bwihariye, bagatekereza umushinga bazakorana mu myaka iri imbere.

Ati: “Hazaba harimo gahunda yo kuganira, tukamenya ngo byatewe n’iki, tukamenya ngo twakora iki kugira ngo bitazasubira, tukongera tukavuga tuti ni gute abana bacu tutazabaha umurage mubi. Hazaba harimo ikimina kidasanzwe kugirango tubashe kugira ibikorwa by’inyungu duhuriyeho.”

Ubu bashyizeho umurongo wa YouTube ku buryo abantu bashobora kujyaho bakigiraho ubumenyi butandukanye mu buryo bwo gukora ubworozi bw’ingurube bwa kinyamwuga.

Ikindi bagamije ni uguteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi, usibye kuba bakora ubuhinzi bw’ikitegererezo abantu baza gusura, ubu barimo no kubaka hoteli izakira ba mukerarugendo hafi y’ikiyaga cya Muhazi, izaba yitwa Muhazi Farm Lodge.

Yasobanuye ati: “Icyo Muhazi Farm Lodge izajya ikora ni ukugurisha abayigana ibikomoka ku byatunganyijwe na ba baturage, niba ari imboga, bakareba uko bazitunganya, niba ari amafi, tukabereka uko bayatunganya mu kiyaga cya Muhazi, niba ari ubuki bukaba ari ubwa ba bavumvu bacu, niba ari ibirayi, ibijumba, ibitoki, niba ari inyanya tukazivana mu mirima yacu, byaba na ngombwa za nyanya tukagira ikindi tuzikoramo aho kugira ngo zangirike zigisarurwa.”

Iyi hoteli Muhazi Farm Lodge iherereye mu Mu Kagari ka Rwankuba mu Mudugudu w’Umwiga, mu minota hafi irindwi uvuye aho Mustard Seed yubatse, yatangiye kubakwa muri Nzeri 2020 biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2021 izaba yuzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko Sibomana ari umufatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, ariko byiyongereyeho ko ari n’umuyobozi w’umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) mu karere ka Gatsibo.

Meya Gasana yabwiye MUHAZIYACU ati: “Ariko cyane cyane arimo gutanga urugero rwo kuba yariyubatse, akanishakamo ibisubizo, no kwivana mu gahinda yari arimo abinyujije mu kwiteza imbere. Ibikorwa bye birabigaragaza; ntibirangirira aho ariko; yaharaniye no kugira ngo ashakire abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge.”

Yongeraho ko ari byiza kuba no mu matungo yorora abasha kuremera abakorana n’ikigo cye; akaremera abacitse ku icumu, akaremera ndetse n’ababahekuye.

Ati: “Ni ikintu cyiza, tubibona nk’amahirwe ku Karere kacu, ariko akaba n’umuyobozi urimo kudufasha muri iyo nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, no kugaragaza urugero rw’uko kwiteza imbere bishoboka nyuma yo guhura n’ibibazo bikomeye nk’ibyo ngibyo.”

Tariki 18 Gashyantare, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasuye Sibomana amushimira uruhare mu iterambere ry’abatuye Murambi, ndetse anamugira inama ko yarushaho gukorana n’inzego z’ibanze zibegereye kugira ngo imirima iri hafi yabo nayo babashe kuyihindura ise neza nk’uko iyihingwa na Mustard Seed isa.

Sibomana ati: “Turasaba Leta ko aho bishoboka yatwohereza abantu tukabahugura, nayo ikabashakira ibibafasha muri ayo mahugurwa, noneho tukabasha kubaremera icyizere ari icy’uyu umunsi ndetse n’icy’ejo.”

Your Socio-Economic development projects are real, and the impact goes far- tourism devt, community transformation and knowledge transfer. I was impressed, keep it up @jneposibo and your team.@GatsiboDistrict @RwandaEast @RwandaLocalGov @RwandaAgri pic.twitter.com/A7BClQ1gsN

— Fred Mufulukye (@Fredrwanda) February 18, 2021

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: GatsiboMurambiRwankuba

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Amatsinda ya ‘Mvura nkuvure’ yagize uruhare mu kuvura ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubumwe n'ubwiyunge

Amatsinda ya ‘Mvura nkuvure’ yagize uruhare mu kuvura ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi

17/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Hasanwe ibyumba by’amashuri birindwi byari byasenywe n’imvura

Nyagatare: Hasanwe ibyumba by'amashuri birindwi byari byasenywe n'imvura

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU