MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Hasanwe ibyumba by’amashuri birindwi byari byasenywe n’imvura

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
25/02/2021
Iri ni ishuri ryitwa Irembo Primary School ryasambuwe n'imvura tariki ya 22 Gashyantare

Iri ni ishuri ryitwa Irembo Primary School ryasambuwe n'imvura tariki ya 22 Gashyantare

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu Karere ka Nyagatare mu minsi mike ishize yangije ibyumba by’amashuri birindwi mu mirenge ya Katabagemu na Karama, ndetse inzu eshatu zituwemo zo mu Murenge wa Mimuri zisenyuka ibisenge.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwamaze gusana bimwe muri ibi byumba by’amashuri, naho urugo rumwe rukaba ari rwo rwahawe ubufasha bw’amabati kuko ari rwo byagaragaye ko rufite ubushobozi buke.

Imvura iheruka ni iyaguye muri Katabagemu kuwa mbere tariki 22 Gashyantare, yangije ibyumba by’amashuri bine ku ishuri ribanza ryitwa Irembo Primary School.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe D. Claudian avuga ko hari n’ibindi byumba bitatu byangiritse ku kigo cy’ishuri mu Murenge wa Karama, gusa ngo hashize iminsi, kuko ubu barangije no kubisana.

Yabwiye MUHAZIYACU ati: “Ejobundi nibwo Katabagemu hagurutse ibyumba bine, yari imvura nyinshi cyane n’umuyaga mwinshi, ariko ubungubu nabyo turasa n’abashoje kongera gusana.”

Yongeye ati: “Hari n’imiryango itatu mu Murenge wa Mimuri, ariko abo twarabafashije. Ni amabati yagurutse. Imiryango ibiri yariyishoboye, undi wo turawufasha.”

Meya Mushabe avuga ko imvura yeteye ibiza yagendaga igwa igice gitoya, ariko aho iguye umuyaga wayo ukaba ufite ubukana.

Iri ni ishuri ryitwa Irembo Primary School ryasambuwe n’imvura tariki ya 22 Gashyantare

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KaramaKatabagemuMimuriNyagatare

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Gatsibo- Rwimbogo imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 34
Ibiza

Gatsibo- Rwimbogo imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 34

14/09/2026
Ibiza

MINEMA yasabye Abanyarwanda kwitegura ibihe by’imvura no gukumira ibiza hakiri kare

29/08/2026
Muzirike ibisenge by’inzu zanyu mwitegure ibihe tugiye kujyamo- Meya Kakooza Henry
Amakuru

Muzirike ibisenge by’inzu zanyu mwitegure ibihe tugiye kujyamo- Meya Kakooza Henry

27/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Imodoka yafatiwemo amabalo 11 y’imyenda ya caguwa

Nyagatare: Imodoka yafatiwemo amabalo 11 y'imyenda ya caguwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU