Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu Karere ka Nyagatare mu minsi mike ishize yangije ibyumba by’amashuri birindwi mu mirenge ya Katabagemu na Karama, ndetse inzu eshatu zituwemo zo mu Murenge wa Mimuri zisenyuka ibisenge.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwamaze gusana bimwe muri ibi byumba by’amashuri, naho urugo rumwe rukaba ari rwo rwahawe ubufasha bw’amabati kuko ari rwo byagaragaye ko rufite ubushobozi buke.
Imvura iheruka ni iyaguye muri Katabagemu kuwa mbere tariki 22 Gashyantare, yangije ibyumba by’amashuri bine ku ishuri ribanza ryitwa Irembo Primary School.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe D. Claudian avuga ko hari n’ibindi byumba bitatu byangiritse ku kigo cy’ishuri mu Murenge wa Karama, gusa ngo hashize iminsi, kuko ubu barangije no kubisana.
Yabwiye MUHAZIYACU ati: “Ejobundi nibwo Katabagemu hagurutse ibyumba bine, yari imvura nyinshi cyane n’umuyaga mwinshi, ariko ubungubu nabyo turasa n’abashoje kongera gusana.”
Yongeye ati: “Hari n’imiryango itatu mu Murenge wa Mimuri, ariko abo twarabafashije. Ni amabati yagurutse. Imiryango ibiri yariyishoboye, undi wo turawufasha.”
Meya Mushabe avuga ko imvura yeteye ibiza yagendaga igwa igice gitoya, ariko aho iguye umuyaga wayo ukaba ufite ubukana.







