Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ingabire Assumpta avuga ko buri muturage akwiye guharanira kuva mu bukene ntiyumve ko yahora ahabwa ubufasha; ariyo mpamvu Igihugu cyashyizweho ingamba nshya zo kuvana abaturage bukene.
Yabigarutseho mu biganiro bya nyuma y’Umuganda usoza Nyakanga 2023 yakoreye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe, mu Kagari ka Nyabikokora, Umudugudu wa Nyarusange mu bikorwa byo gutunganya umuhanda werekeza ahitwa Sagatare;
𝐔𝐦𝐮𝐠𝐚𝐧𝐝𝐚 𝐮𝐬𝐨𝐳𝐚 𝐍𝐲𝐚𝐤𝐚𝐧𝐠𝐚
Umunyamabanga wa Leta muri @RwandaLocalGov,Ingabire Assumpta yifatanyije n'abatuye @Kirehedistrict mu muganda,mu bikorwa byo gutunganya umuhanda werekeza ahitwa Sagatare, mu Kagari ka Nyabikokora,Umurenge wa Kirehe wari warangiritse. pic.twitter.com/InvJkpWq4S
— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) July 29, 2023
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ingabire Assumpta yasobanuye impamvu hashyizweho ingamba nshya zo kuvana abaturage mu bukene.
Yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta yakoze byinshi kugira ngo abaturage bari bakennye, abari bafite imibereho mibi, abari bafite imitima idatekanye n’ibindi ibintu byinshi bijye mu buryo; kandi n’abantu benshi bave mu bukene.
Yakomeje agira ati: “Ariko turacyafite n’abantu bumva ko, kubera ko Leta yahereye icyo gihe ibafasha izahora ibikora, hari ibyo Leta ikora, ariko natwe hari ibyo tugomba gukora nk’abaturage, niba Leta ikoze iki njyewe ndakora iki, niba mbonye akazi muri VUP amafaranga ndayabyazamo uwuhe musaruro.”
Yavuze ko buri muturage ufashwa akwiye guharanira kuva mu cyiciro cy’abafashwa kuko ubukene ari bubi, ati:” Ubukene ni bubi,… iryo shyaka ryo kumva ko umuntu agomba gutera intambwe akava mu bukene, wahera ku byo umufatanyabikorwa wa Leta agufasha, wahera ku byo Leta ubwayo yakoze n’izindi nzego dukora; ariko gira iryo shyaka.”
Minisitiri Ingabire yavuze ko hari bamwe mu baturage bagiye bahabwa ubufasha binyuze muri gahunda zitandukanye haba mu bijyanye na Girinka Munyarwanda, VUP cyangwa mu bundi buryo bakabasha kwiteza imbere kandi ari byo buri wese aba asabwa; guhabwa ubufasha ngo yikure mu bukene atere imbere.
Ati: “Nk’uko tubyara abana, ukamurera, ukamuha ibyangombwa byose ukabona atangiye kugenda, akajya mu ishuri, arakuze, n’iterambere ry’umuntu rigomba gukura,…mu gihe cyashize wafashaga umuntu ugasanga asaziye muri VUP nk’imyaka itanu, kandi ugasanga uko atindamo hari uwo tutageraho, ntabwo dufite ingengo y’imari igera ku baturage bose, ariko twahanye igihe runaka imyaka ibiri ukazavamo n’undi akajyamo wa wundi na we tukamutangirana ibyo birumvikana.”
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kirehe bafashwa na Leta binyuze muri gahunda ya VUP babwiye MUHAZIYACU ko nubwo ufashwa aba yumva yakomeza gufashwa nk’uburyo bwo kunganirwa, nabo bumva neza impamvu z’izi ngamba nshya Igihugu cyashyizeho zo kuvana abaturage bukene, aho umuturage ahurizwaho ubufasha bushoboka mu gihe cy’imyaka ibiri; hanyuma agacutswa.
Ndimurwango Eraste wo mu Kagari ka Nyabikokora, Umudugudu wa Kiyovu, agiye kumara imyaka ibiri akora muri VUP yagize ati: “Mbere nari mu cyiciro cya mbere, Leta yanyishyuriraga Mituweli ariko ubu uyu mwaka bankuyemo narayiyishyuriye, ariko aho nabaga mbere yo guhabwa akazi muri VUP narakodeshaga ariko ubu ngubu naguze inzu ahantu ndayivugurura; ubu n’iyo bambwira ngo baranshukije ntabwo nagira ikibazo.”
Naho Bukedusenge Sylvie uvuga ko yabarizwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe atangirwa Mituweli, ariko muri uyu mwaka wa 2023-2024 na we akaba yarayiyishyuriye, ati: “Ubu Mituweli twarayitangiye twarujuje, ibyo batubwiye byo gufashwa mu gihe cy’imyaka ibiri, ugahabwa inkunga birashoboka kugira ngo buri muntu wese agerweho n’izo nkunga za Leta kuko ntabwo twaziharira twenyine. Ubu ndacyakora muri VUP mu gukubura mu muhanda, mpembwa 15000Frw ku kwezi, ni make ariko yunganira indi mirimo isanzwe nkakora.”
Mu mwaka ushize wa 2022-2023 nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko hafashwe ingamba zo gukura abaturage mu bukene, aho umuryango uzajya utoranywa ko ukwiye gufashwa uhurizwaho ubufasha bushoboka mu gihe cy’imyaka ibiri.
Nyuma y’uko ibyo bitangajwe hari impinduka zimwe zatangiye kugaragara nk’aho abenshi mu baturage batangirwaga Mituweli babarizwaga mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, muri uyu mwaka 2023-2024 basabwe kuyitangira bo ubwabo; imibare igaragazwa yerakana ko ababarurwa muri miliyoni ebyiri bishyurirwaga Mituweli na Leta hirya no hino mu Gihugu bagabanyijwe bakagera ku basaga ibihumbi 180.













