MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umurenge wa Gitoki wabaye indashyikirwa mu bikorwa by’umuganda

Bonne Chance MusabeYanditswe na Bonne Chance Musabe
29/07/2023

Umurenge wa Gitoki wo mu karere ka Gatsibo mu muganda usoza Nyakanga washyikirijwe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu bikorwa by’umuganda mu Gihugu hose mu mwaka wa 2022-2023; kubera ibikorwa abaturage bakoze birimo kubakira abatishoboye no kwiyubakira ibiro by’akagari.

Ni kuri uyu wa 29 Nyakanga nibwo Umurenge wa Gitoki washyikirijwe sheke y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’igikombe nk’ibihembo cyo kuba indashyikirwa mu bikorwa by’umuganda mu Gihugu hose.

Ni umuhango wabanjirijwe n’umuganda rusange aho abaturage bo mu Murenge wa Gitoki bawukoranye n’abayobozi barimo na na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’ Igihugu, Musabyimana Jean Claude.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu @JCMusabyimana,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera @NyirahabimanaS,Guverineri wa @RwandaEast @EKGasana n'Ubuyobozi bwa @GatsiboDistrict bifatanyije n'abaturage mu muganda wo kubakira umuturage utishoboye mu murenge wa Gitoki. #RwOT pic.twitter.com/bS9s8ho0fG

— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) July 29, 2023

Nyuma yo gushyikirizwa ibihembo, abaturage bo mu Murenge wa Gitoki MUHAZIYACU yaganiriye nabo bagaragaje ibyishimo kuri uyu munsi, bahuriza ku kugaragaza ko kugira ngo ibi bigerweho byose ari ubufatanye ndetse no kumvira abayobozi babo.

Mukarurindwa Maria utuye mu Murenge wa Gitoki ati:”Kugira ngo bigerweho tubikesha abayobozi bacu cyane cyane abakuru b’imidugudu badushishikarije gufatanya dukora umuganda, njyewe mu mudugudu wanjye twubakiye abaturage bane ariko byose ni ubufatanye no kumvira, mu murenge wa Gitoki ikituranga ni urukundo kandi ahari urukundo haba n’ubufatanye.”

Naho Uwitwa Nizeyimana Eric yagize ati: “Turishimye cyane kugira ngo ibi bigerweho n’imikorere myiza n’ubufatanye hagati y’abayobozi n’abaturage, iyo bavuze umuganda twese tubyumva vuba kandi ugasanga turakora ntawugandisha undi, navuga ko rero igihembo twari tugikwiye kandi tuzarushaho gukora cyane kugira ngo duheshe ishema Igihugu cyacu.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yashimiye abaturage Gitoki ku bw’ibikorwa cy’indashyikirwa bakoze abasaba kurushaho, no kurangwa n’isuku no kwikura mu bukene.

Yagize ati: “Ni ibintu bishimisha kubona abaturage bakora ibikorwa byiza nk’ibyo mwakoze, kuba abaturage bahembwe ni ikintu gikomeye, nabashishikarizaga kurushaho kurangwa n’isuku, aho mutuye ubwiherero, n’ibindi. Si byiza ko ubuyobozi buhora bubabwiriza kubaka ubwiherero kuko murabizi neza ko biri mu bibungabunga isuku. Ikindi nabasaba ni ukugira umwuka wo kurwanya ubukene mugafatira urugero kuri bagenzi banyu babigezeho. ”

Yanakebuye abaturage bamwe bakorera amafaranga bamara kuyabona bakayakoresha nabi ugasanga ntibitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwikura mu bukene, abasaba kwita ku micungire y’amafaranga yabo.

Ati: “Hari abavuga ko badafite ubushobozi bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza abo tubafitiye igisubizo kuko tuzabafasha kubashakira imirimo hanyuma bakaronka, hari abakorera amafaranga aho kwishyura Mituweli cyangwa se gufasha urugo ugasanga barayajyana mu kabari; ibi nabyo biri mu bididindiza iterambere.”

Mu Karere ka Gatsibo kandi, nyuma y’umuganda usoza Nyakanga habaye igikorwa cyo guhemba imidugudu ibiri itarangwamo icyaha yo muri Gitoki ndetse baremera umuturage utishoboye ahabwa inka.

Bimwe mu bikorwa aba baturage bo mu Murenge wa Gitoki bakesha ubufatanye n’umuganda, babashije kwiyubakira ibiro by’Akagari ka Mpondwa katwaye amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni 18, bubakiye kandi abatishoboye 38 igikorwa cyatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 106.

Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Bonne Chance Musabe

Bonne Chance Musabe

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abakuru b’imidugudu bashyikirijwe inyoroshyangendo zizabunganira mu kazi

Gatsibo: Abakuru b'imidugudu bashyikirijwe inyoroshyangendo zizabunganira mu kazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU