Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yasabye abatuye muri aka Karere kurangwa n’imico myiza birinda urugomo n’ibindi birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi yabisabye abaturage kuri uyu wa 06 Mata 2023 ubwo yagiranaga ikiganiro na MUHAZIYACU agasaba abaturage kwitwararika mu gihe cyo kwibuka guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki 07 Mata.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yagize ati:” Turasaba abaturage ko bagira imyitwarire myiza kandi bakirinda ibikorwa byose byabangamira ibikorwa byo kwibuka, bakwifatanya n’abandi mu bikorwa byo kwibuka, dufite aho ibikorwa byo kwibuka bizabera kandi aho bizagaragara ko bitakurikijwe abitwaye nabi bakora ibikorwa by’urugomo bazahanwa bijyanye n’amabwiriza MINUBUMWE yatanze.”
Yakomeje avuga ko abaturage bakwiye gukurikiza amabwiriza bahawe harimo kwirinda ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ibihakana cyangwa bigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibihungabanya umutekano mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Meya Rangira avuga ko kandi mu rwego rwo kugenzura ibikorwa bishobora kubangamira kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bafatanyije n’inzego z’umutekano zireba buri umwe mu Karere ka kirehe kugira ngo barebe aho igikorwa kibi gishobora kugaragara bagikurikirane, gikumirwe.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko biteguye gukurikiza amabwiriza yose yatanzwe yo kwibuka ku nshuro ya 29 kandi bakagira uruhare mu bikorwa byose byateguwe n’Igihugu.
Sibobanga Judith yagize ati: ”Abapfobya Jenoside bo iyo bakoze ibikorwa bibi tubimenyesha ubuyobozi, gusa nkatwe twiteguye gahunda yo kwibuka kandi banyemereye bakwirinda gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, batitwaje inzoga banyweye cyangwa ibindi byabashuka gupfobya jenoside”.
Ingabire Gisele na we ati: ”Tugomba gukurikiza amabwiriza tukanibuka ko ibyabaye bidakwiriye kongera nanone, njyewe niteguye gukora buri kimwe cyose kugira ngo ibyabaye bitazasubira”.
Mu Karere ka Kirehe kuri ubu habarurwa Abatutsi barenga ibihumbi 85 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Muri aka Karere hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo urwa Nyarubuye ruri ku rwego rw’Igihugu, urwa Kirehe ruri ahazwi nk’ i Nyakarambi rwo ku rwego rw’Akarere, urwibutso rwa Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye.







