Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwinkwavu bishimiye ko uru rwibutso rugiye kubungwabungwa hagashyirwa n’ikimenyetso kigaragaza umwihariko w’ubukana bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi
Byatangajwe ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Akarere ka Kayonza iki cyumweru cyatangirijwe mu murenge wa Rwinkwavu, ahari Urwibutso rwa Jenoside n’ibyobo bibiri byubakiwe byajugunywemo abatutsi, kugeza ubu bikaba byaragoranye ko iyi mibiri yakurwamo igashyingurwa mu cyubahiro.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 b’i Rwinkwavu bavuga ko umwihariko waho ariwo watumaga basaba ko imibiri ihashyinguye itakwimurirwa mu Rwibutso rw’Akarere rwa Mukarange.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John yemeza ko Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yemeye ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Rwinkwavu rufite umwihariko w’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,
Yagize ati: “Abatutsi baguye ahangaha ibisimu, aha hahoze hari sosiyeti bitaga Redemi, aha kimwe n’ahandi hakorewe Jenoside ariko umwihariko w’inaha ni uko abantu babajugunyaga mu bisimu byacukurwagamo amabuye y’agaciro byari bifite imyobo miremire cyane, kandi abenshi muribo bajugunywagamo ari bazima bakahatwikira kugira ngo n’uwabasha kuvamo ntabone inzira.”
#Kwibuka29,
Rwinkwavu' imyobo miremire yakoreshwaga mu buryo bwo gucukura amabuye y'agaciro yajugunywemo abagore n'abana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza ubu iyo mibiri ntishobora gushyingurwa mu cyubahiro kuko uburyo bwo kuyishakisha bukigoranye,..
1/2 pic.twitter.com/AhITpD2nGA— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) April 7, 2023
Rangira Aloys ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri Rwinkwavu, yemeza ko umugore we ari umwe mu bantu batatu babashije gukurwa mu bisimu ubwo Ingabo z’Inkotanyi zahageraga.
Igisimu umugore wa Rangira yakuwemo ni icya gatatu kuri bya bindi bibiri birimo imibiri itabasha gukurwamo, yemeza ko hari indi mibiri yagiye iboneka muri iki gice kuko hari abantu benshi bahahungiye bahizeye ubutabazi.
Yakomeje agira ati: “Abantu biciwe muri ibi binogo ni benshi cyane ntabwo twabasha kumenya umubare wabo, hari abari bahungiye inaha nabo bagiye bicirwa hano hose.”
Bazembare Jean Claude wo mu murenge wa Murama, yarokokeye mu bisimu bya Rwinkwavu yemeza ko bashimye gahunda ya leta y’uko Urwibutso rwa Jenoside rwa Rwinkwavu ruzagumaho kandi amateka yarwo akabungwabungwa,
Yakomeje agira ati: “Kwibukira hano no kujya ku rwibutso rwacu bituma ya mateka ya jenoside yakorewe aha adasibangana, uje akabona wese agasobanukirwa uko abatutsi bishwe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwemeza ko hari igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu karere ka Kayonza harimo n’amateka ya Rwinkwavu, ubu Urwibutso rwa Jenoside rwa Rwinkwavu rushyinguyemo imibiri 3840.
Akarere ka Kayonza kemerewe gusigarana inzibutso za Jenoside eshanu ni ukuvuga Rwinkwavu, Kabarondo, Ruramira, Rukara n’urwa Mukarange.














