MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Inteko itora yijeje abakandida senateri kuzabatora neza

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
03/09/2024

Mu Karere ka Kirehe abagize inteko izatora abasenateri, bijeje abakandida senateri batanu bo mu Ntara y’Iburasirazuba bazatorwamo batatu bazahagararira iyi ntara mu nteko ishinga amategeko ko ku munsi w’amatora bazitabira ku gihe kandi bakazatora neza.

Ni mu gihe kuri uyu 03 Nzeri, abakandida senateri batanu nk’uko kandidatire zabo zemejwe na komisiyo y’Igihugu y’amatora-NEC bahagarariye Intara y’Iburasirazuba aribo:  Bideri John Bonds, Nambaje Aphrodise, Urugeni Angeline, Nsengiyumva Fulgence, na Mukabaramba Alvera; biyamamarije imbere y’inteko itora yo mu Karere ka Kirehe, igikorwa cyabereye ku icyicaro cy’aka karere.

Inteko izatora Abasenateri igizwe n’Abajyanama bagize Inama Njyanama y’Akarere n’abagize biro y’inama Njyanama z’imirenge, ari nabo bakurikiye ukwiyamamaza kw’abo bakandida senateri.

Mu kwiyamamaza abo bakandida senateri bose uko ari batanu bari bahari.

Kayiranga Rwigamba Frank, Uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu Ntara y’Iburasirazuba yasobanuye amabwiriza agenga kwiyamamaza, maze buri mukandida senateri ahabwa umwanya wo kwiyamamaza.

Bahawe umwanya ungana buri wese agaragaza ibigwi bye, imigabo n’imigambi ye, amateka ye, uburambe n’ubunararibonye n’ibyo bakoreye Igihugu mu bihe bitandukanye mu myaka ishize n’ ibyo bateganya gukora nibatorwa kugira ngo u Rwanda rurusheho gutera imbere; buri wese agasoza asaba inteko itora kuzamutora tariki 16 Nzeri 2024.

Nyuma yo kumva imigabo n’imigambi by’abakandida senateri bo mu Ntara y’Iburasirazuba, Prof.Dr.Kabera Callixte, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yabijeje ko bazabatora kandi amatora azagenda neza.

Ati: “Banyakubahwa bakandida-senateri, imigabo n’imigambi twayumvise kandi ni myiza, uruhare rwacu rwo gutora tugomba kurukora kuko biri mu nshingano z’Abajyanama, itariki ya 16 tuzaba turi hano saa mbili n’igice za mugitondo, hanyuma ubwo baravuga ngo uw’Imana yasize amavuta, ubwo izaba yayamusize, ubwo tuzabyumva mu matangazo, uruhare rwacu rwo gutora twebwe tuzaba twarukoze. Kandi tuzatora neza, ku buryo tuzatora ab’Igihugu cyifuza ko dukomeza gufatanya muri iri terambere ry’Igihugu kirimo.”

Biteganyijwe ko tariki 16 Nzeri 2024, hazatorwa Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, iki cyiciro kikaba aricyo kibarizwamo aba batanu bari kwiyamamaza mu Ntara y’Iburasirazuba aho hagomba gutorwamo batatu bazahagararira iyi ntara.

Naho tariki 17 Nzeri 2024 hazatorwa Abasenateri babiri barimo umwe uhagararira amashuri makuru ya Leta n’undi uhagararira amashuri makuru yigenga.

Umutwe wa Sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, uba ugizwe n’imyanya 26 irimo 12 y’Abasenateri batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, Umusenateri umwe uhagararira amashuri makuru ya Leta, undi umwe uhagararira amashuri makuru yigenga.

Abakandida Senateri uhereye iburyo: Bideri John Bonds, Nambaje Aphrodise, Urugeni Angeline, Nsengiyumva Fulgence, na Mukabaramba Alvera

Prof.Dr.Kabera Callixte, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yijeje abakandida senateri bo mu Ntara y’Iburasirazuba ko bazabatora kandi amatora azagenda neza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Bafite intego yo kwizigamira Miliyoni 300Frw muri Ejo Heza

Gatsibo: Bafite intego yo kwizigamira Miliyoni 300Frw muri Ejo Heza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU