Abaturage 92 bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mushikiri bahawe ihene bavuga ko zigiye kubafasha guhindura iterambere ryabo mu buhinzi no mu mibereho myiza y’imiryango yabo.
Ibi babivuze nyuma yuko bahawe ihene 92 ku wa 31 Werurwe 2023 mu gikorwa cyateguwe na Kigasali Company Ltd mu rwego rwo gushimira umuhinzi wa kawa ukorana n’iyi Kompani.
Bamwe mu bahinzi ba kawa bahinga i Mushikiri baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko ihene bahawe bagiye kuzibyaza umusaruro kandi ko iterambere ryabo rizazamuka.
Nyirantwari Agatha yagize ati:” Nari maze igihe ihene yanjye narayigurishije nkemura utubazo tw’amashuri y’abana bange gusa nongeye korozwa ihene na Kompani dukorera, rero igiye kumfasha kongera kubona ifumbire nzahinga neze kandi nkuko ibyara incuro ebyiri mu mwaka nizeye ko nzayitaho neza ikampa amafaranga yo kwiteza imbere nishyura na mituweri nkanafasha abana bange mu mashuri.”
Nsabimana Xaveri ufite ibiti bya kawa 1500 mu Murenge wa Mushikiri nawe ati:” Nishimye cyane nkimara kubona iyi hene, ubundi nahingaga ikawa, ibigori n’ibindi kandi ndabona umusaruro nabonaga uzikuba kubera iri tungo, najyaga ngira ikibazo cyo kutabona ifumbire ijya mu mirima yange yose gusa bitewe nuko mbonye ihene izajya impa ifumbire buri munsi, ibintu bigiye guhinduka abana bange n’umuryango wange babyungukiyemo kuko tugiye kwiteza imbere kahave.”
Umuyobozi wa Kigasali Coffe Company Ltd, Ntazinda Ignace, yavuze ko batanze ihene muri aba bahinzi mu rwego rwo kubashimira imikoranire bafitanye no kubafasha kwikura mu bukene bakiteza imbere.
Yagize ati:” Dukora ubuhinzi aho dukorana n’abahinzi b’ikawa, dukusanya umusaruro wabonetse tukawugeza ku isoko bityo rero kuko abahinzi baba bakeneye ifumbire yo guhinga, twabahaye ihene kuko umukiriya duherutse guha ikawa yarayishimiye hanyuma natwe dutegura igikorwa kizanakomeza cyo guha ihene ku bahinzi b’ikawa kugira ngo nabo babashe kuzamuka mu iterambere banirinda ubukene.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste yashimiye Kigasali Coffee Company Ltd kuri iki gikorwa bakoze anasaba abandi banyenganda kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere bafasha abaturage.
Yagize ati:” Turashima ko inganda ziha abaturage ku nyungu zibona zimaze kugurisha ku musaruro ziba zabonye ikindi kandi turasaba izindi nganda kuzirikana abahinzi kuko nibo ba nyiri umusaruro bityo bakomeze ibikorwa nk’ibi by’iterambere bikura abaturage mu bukene.”
Kigasali Coffee Company Ltd yatanze ihene zigera kuri 92 ibinyujije muri rumwe mu ruganda rwayo rwa ‘Mugina coffee washing station’ rutunganya ikawa mu Murenge wa Mushikiri na Kirehe muri zone yahawe harimo abahinzi ba kawa 574 ikaba izakomeza no gutanga ihene mu bahinzi bayo bose.
Kuri ubu mu Karere ka Kirehe habarurwamo ihene zigera ku bihumbi 83,445 zikaba zikomeza kwiyongera babifashijwemo n’abafatanyabikorwa bayo barimo na Kompani ya Kigasali Coffee Company Ltd.









