MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Sobanukirwa uburyo butanu bwo gufasha uwahohotewe mu isanamitima

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
03/04/2023

Inshuti z’umuryango n’abahumurizamutima bo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bakorana n’umuryango Empower Rwanda bari gusobanurirwa uburyo butanu bwihariye bufite umwihariko wo gufasha uwahohotewe yaba umugabo cyangwa umugore, mu gihe hari ubagannye.

Dore ubu buryo busobanurwa na Mbabazi Allen Umukozi wa Empower Rwanda, ubusobanuro ku buryo bwa mbere bwiswe ‘Ufunguye udafunze’ ni ni uburyo wakiriye umuntu uje akugannye ukamwereka akamwenyu kugira ngo uje akugana ashaka ko umufasha igihe yakorewe ihohoterwa, yumve yisanze kandi yishimiye uko yakiriwe.

Ubundi buryo ni ‘Shishikariza wihatiriza’, bwo gufasha uwahohotewe ko yagira umuhate wo gukomeza kukubwira ikibazo yahuye nacyo, mu mvugo ni ukumufasha kumwumva kandi kugira ngo uwahohotewe abashe kuvuga byose byamubayeho.

‘Shyigikira ntuce urubanza’ nabwo ni uburyo bw’igihe ukugannye nubwo wabona ko ari we nyirabayazana y’ihohoterwa yagiriwe sicyo gihe cyiza cyo kubimubwira ahubwo ukwiye kumutega amatwi kandi aho akeneye ubufasha, ukamufasha kububona ku buryo bwihuse; ni ukwirinda ikintu cyose cyakomeretsa uwahohotewe ushaka guca urubanza ushingiye kubyo uzi cyangwa ku byo wabonye.

Uburyo bwa 4 ni ‘Tanga amahitamo wigira inama’, buvuga ko nubwo inshuti z’umuryango zifatwa nk’abajyanama, hirindwa ikintu cyose cyatuma amahitamo ya buri wese ashingira ku mujyanama, ni ukwirinda gufata inama bwite z’umujyanama aziha uwahohotewe;  ahubwo ni ukubafasha kugira amahitamo yabo.

Uburyo bwa 5 gufasha uwahohotewe mu isanamitima ni ‘Umva cyane uvuge macye’  ni uburyo bukomeye cyane muri ubu buryo butanu kuko ari bwo buhatse ubundi bwose, mu gihe hari ukuganirije n’iyo ibibazo bye waba ubizi si ngombwa kubimuvugira, si ngombwa ku umuvugira inkuru ye ahubwo umva uwahohotewe umuhe umwanya akubwire ibye.

Hari zimwe mu nshuti z’umuryango zemeza ko ubu buryo buzazifasha kurushaho kumva no gukurikira uwahohotewe,

Muhire Dieudonne ni inshuti y’umuryango mu Murenge wa Nyagatare yagize ati: “Nk’umufashamyumvire hari ubwo umenye kuvumbura ikibazo afite, hari ubwo ikibazo yari afite gishobora gukemukira iwawe bitewe n’ibiganiro mwagiranye, wamuhaye umwanya, ukamurekera amahitamo ye kugira ngo aho usanga akeneye ubufasha burenze ubushobozi bwawe ubigeze ku bandi bisumbuye cyangwa ukaba wamugeza kwa muganga.”

Mukashyaka Esperance na we ni inshuti y’umuryango yemeza ko bungukiye byinshi mu gusobanurirwa ubu buryo butanu bwo gufasha uwahohotewe, yakomeje agira ati: “Tugiye gushyira imbaraga mu kujya dutega amatwi cyane abahuye n’ihohoterwa cyangwa se ikindi kibazo cyose cyahungabanya umuryango.”

Inshuti z’umuryango n’abafashamyumvire 120 nibo bakorana n’umuryango Empower Rwanda baturuka mu mirenge ine ari yo Murambi na Kabarore yo muri Gatsibo, n’imirenge ya ya Rwimiyaga na Nyagatare yo mu karere ka Nyagatare, buri murenge ukaba ufite abafashamyumvire n’inshuti z’umuryango 30.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Bamaze igihe bahinga kawa ariko ntibazi uburyohe bwayo

Gatsibo: Bamaze igihe bahinga kawa ariko ntibazi uburyohe bwayo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU