MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Hatashywe isoko rigezweho ryuzuye ritwaye miliyoni 350Frw

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
04/02/2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) bafunguye ku mugaragaro inzu y’ubucuruzi yiswe ‘Mahama Business Center’ yuzuye itwaye miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni inzu yubatswe mu Murenge wa Mahama, aho abayicururizamo barimo abanyarwanda ndetse n’impunzi zaturutse mu bihugu bitandukanye, birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Sudani y’Epfo ziri mu nkambi ya Mahama.

Abacuruzi bagiye gukorera ubucuruzi bwabo muri iri soko bavuga ko rigiye kubafasha kwiteza imbere kuko mbere bakoreraga aho babonye, bikabateza ubujura kubera ko bakoreraga mu kavuyo.

Niyogusenga Jonathan utuye mu nkambi ya Mahama, akaba acuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga yagize ati: “Ubundi mbere bataraduha iri soko, ubuzima bwabaga bugoye kuko ntabwo twabonaga aho gukorera. Ikindi, abaguzi ntabwo bazaga, ariko kuva baduhaye iri soko ni ibintu byiza cyane, bigiye gutuma dukora tukiteze imbere.”

Nyiranzabahimana Venancia yagize ati: “Iri soko rikemuye byinshi, kuko twajyaga dusiga ibintu bakabyiba, kubera ko twakoreraga hanze. Ubu rero ibintu bigiye kugenda neza kuko baduhaye isoko ryiza.”

Nshimirimana Amisa utuye mu nkambi ya Mahama, yagize ati: “Nubwo ndi impunzi, ariko naje gufatanya na bagenzi banjye bari hano inyuma y’inkambi, ubundi iri soko ritarubakwa ubuzima bwari gahoro gahoro, gusa ubu turakora twisanzuye. Mu minsi mike ibintu bizaba bimeze neza kuko abantu batangiye kugenda bahamenyera. Turishimye cyane.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, (MINEMA) Habinshuti Philippe avuga ko iri soko rigiye kuzamura imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko impunzi ziri mu nkambi ya Mahama.

Yagize ati: “Iri soko rigiye kwihutisha ibikorwa byari bisanzwe bihari byo kuzamura imibereho myiza y’impunzi n’abazicumbikiye, binyuze mu kuzamura ibikorwa byo kwikorera. Hano hari gukorerwa ibikorwa by’ubucuruzi, n’ubukorikori bikaba biri muri gahunda twatangiye yo kuvuga ngo izi mpunzi ziri hano zaje gusaba ubuhungiro muri iki gihugu, zirabubona, ziratekanye, gusa ntabwo zikwiye kubaho buri gihe zitegereje inkunga.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gufasha impunzi kwiteza imbere bitarangiriye hano, ahubwo ko bagiye no gukomeza kuzifasha gukora ubucuruzi hirya no hino mu Gihugu.

Ati: “Ku bufatanye na Banki y’Isi, turi gushaka kwagura ibikorwa, by’umwihariko ibyongera ubumenyi. Iyo uje gukora hano ufite ubumenyi biragufasha cyane mu buryo bwinshi butandukanye.”

Yashimangiye ko Igihugu cy’u Rwanda nta muntu n’umwe giheza, ushaka gukora wese hatitawe ku gihugu akomokamo, amarembo afunguye.

Ati: “Igihugu cyacu gihora gifunguye amarembo kuri buri wese, ukeneye umutekano, ukeneye gukora. Ntabwo ari ibihugu duturanye gusa ahubwo n’ibindi bihugu byo hirya iyo bibazanye turabakira, kandi bakabana neza nabo bahasanze.”

Mahama Business Center izajya ikorerwamo ibikorwa bitandukanye biteza abaturage imbere, kugeza ubu abayikoreramo nta mafaranga y’ubukode bishyura buri kwezi, gusa ubuyobozi bwavuze ko bagomba kwiyubaka nabo bakigira. Ikaba iri gukoreramo abacuruzi barenga 150.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abakiri bato barasabwa kugira intumbero

Nyagatare: Abakiri bato barasabwa kugira intumbero

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU