Akarere ka Kirehe gafatanyije n’urugaga rw’abikorera muri ako karere (PSF Kirehe) hari gukorwa inyigo izatuma hubakwa isoko rya Nyakarambi rijyanye n’icyerekezo cy’iterambere ry’umujyi n’Igihugu muri rusange.
Ubusanzwe isoko rya Nyakarambi riherereye mu Murenge wa Kigina, mu Kagari ka Ruhanga hafi ya Gare ya Nyakarambi, rirema iminsi ibiri mu cyumweru ku wa kabiri no ku wa kane.
Iri soko rikaba ryakira abaturage baturutse impande zitandukanye zo muri aka Karere gusa abiganzamo cyane bakaba ari abaturuka mu mirenge ya Kirehe, Kigina, Nyamugali, Musaza, Gatore no mu bindi bice byo mu mirenge y’Akarere; n’abaturuka hanze ya ko baza kurirema.
Aho iri soko riremera hasanzwe hari igice gisakaye ahacururizwa ibiribwa nk’imbuto n’ahacururizwa imyambaro n’ibikoresho bitandukanye.
Icyakora hari n’igice kinini cyaryo kidasakaye gicururizwamo imyambaro, ibikoresho bitandukanye, ibiribwa, ibikapu n’ibindi bitandukanye; ku buryo iyo imvura iguye biba imbogamizi cyangwa izuba ryinshi ribangamira ubucuruzi bwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yabwiye MUHAZIYACU ko hari gukorwa inyigo igamije kubaka isoko rya Nyakarambi rijyanye n’igihe.
Yagize ati: ”Isoko rya Nyakarambi turashaka kuryubaka dufatanyije n’abikorera (PSF), turi mu nyigo yo kuvugururura iri soko tukubaka isoko rigezezweho rijyanye n’ibihe tugezemo.”
Abacururiza mu isoko rya Nyakarambi bavuga ko ribabera rito ku buryo kuryubaka bijyanye n’igihe byazabafasha kutongera kugerwaho n’izuba cyangwa imvura ndetse n’abarirema nk’abaguzi ntibahure n’izo mbogamizi.
Kakoza Elisa yagize ati: ”Iri soko ubusanzwe ryamfashaga nkabasha gukorera urugo rwanjye neza, amafaranga nkorera mu isoko ndayazana nkayakoresha nita ku mirima yanjye, urumva rero kuba iri soko rigiye kuvugururwa cyangwa kubakwa neza birashimishije cyane. Tuzajya dukoreramo twisanzuye kandi dukore cyane yewe bibaye na byiza tugakora buri munsi urumva ko amafaranga nazajya nyakoresha mu bintu byinshi bitandukanye.”
Ingabire Gisele nawe usanzwe ukorera muri iri soko rya Nyakarambi ati: ”Iri soko ryakira abantu benshi cyane, nirimara kubakwa bizaba ari byiza cyane, nk’ubungubu dukora kabiri mu cyumweru gusa ariko urumva riramutse ryubakiye dushobora no kuba twakora buri munsi kandi iyo wacuruje inyungu wabonyemo ubasha gukora ibindi bintu ushaka bityo ugafasha umuryango wawe nk’uwabonye icyashara. Ikindi ni uko tutazongera gutinya imvura ko yatwangiriza ibicuruzwa, tuzaribyaza umusaruro cyane.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko biteganyijwe ko mu gihe inyigo yo kubaka isoko rya Nyakarambi yaba irangiye vuba, ibikorwa byo gutangira kubaka bizahita bitangira muri uyu mwaka wa 2023.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera-PSF mu Karere ka Kirehe, Ndungutse Jean Bosco avuga ko bakoze inteko rusange y’abacuruzi bagira icyifuzo cy’uko bakubakirwa isoko, Akarere kabemerera ikibanza cyo kuryubakamo, kanabemerera kubakorera inyigo y’uburyo hazubakwa; we akagaragaza ko nka PSF biteguye ko inyigo nirangira nta kabuza n’isoko rizaba ryabonetse.
Ikigereranyo cy’abarema isoko rya Nyakarambi ku munsi w’isoko ni abantu bagera ku 1,000 aho riherereye mu Murenge wa Kigina, Akagali ka Ruhanga mu mudugudu wa Nyakarambi I.










