MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Guverineri Gasana yerekanye ibikenewe mu kwimakaza imiyoborere iboneye mu mashuri

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
01/09/2023

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel yabwiye abayobozi b’amashuri n’abashinzwe uburezi mu Karere ka Kirehe ko kugira ngo habeho imiyoborere iboneye mu mashuri bagomba kubaka ubumenyi n’ubushobozi mu guteza imbere uburezi bufite ireme kandi budaheza.

Ni byagarutsweho mu gusoza umwiherero w’iminsi ibiri waberaga mu Karere ka Ngoma, aho wahuje abakora mu nzego z’uburezi mu Karere ka Kirehe barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri byose byo muri aka Karere 134, abashinzwe uburezi mu mirenge ndetse n’abafatanyabikorwa.

Muri uyu mwiherero hari byinshi byigiwemo bigamije kwisuzuma, kwigiranaho, gufata ingamba zo kunoza imikorere, no kurushaho gutanga uburezi n’ubumenyi bifite ireme.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,CG Gasana Emmanuel, yabibukije ko bagomba kwita ku nshingano zabo zo kuyobora neza ibigo bashinzwe ku kigero cyo hejuru bikarangwa n’isuku n’imiyoborere myiza, kandi bagomba kwirinda kuba nyirabayazana w’inzitizi z’impinduka.

Yagize ati: “Igihugu cyacu kigira amahitamo, icyerekezo n’ubukungu bushingiye ku bumenyi, ubwo mwese muriyumvamo kuko butangwa n’abarezi, mwibuke ko mutanga ubumenyi n’ubushobozi kandi aribwo buvamo kubishyira mu bikorwa, ndagira ngo mwibuke icyerekezo n’inshingano bibafasha kumenya iyo mujya kuko ubuyobozi n’imiyoborere bigenda neza. Igihugu cyacu kiravuga ngo aho muzajya mujya hose mujye mukora ibisa nk’u Rwanda, muri ntwari kubera ko mureba Abanyarwanda ariko mugomba kugira intego kugira ngo tugere kure.”

Guverineri CG Gasana yavuze ko nibakurikiza ibirimo, gukorera hamwe kandi neza, gufata inshingano, kuba icyitegerezo mu bandi, kurengera umwana, abafatanyabikorwa n’abayobozi, kugira isuku ndetse n’ibindi bitandukanye ngo ntakabuza imiyoborere iboneye mu mashuri izagenda neza nk’inkingi y’ireme ry’uburezi budaheza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko basanze atari ikigo cy’ishuri gusa kigomba kumenya imibereho y’umwana kuko akenshi hari abata ishuri kubera buri wese atagira uruhare mu gukurikirana umunyeshuri.

Yagize ati: “Icyo twarebye ni ukureba ibijyanye n’imiyoborere myiza mu kigo cy’ishuri, imikorere n’imikoranire, uruhare rw’ubuyobozi bw’Ikigo mu kuzamuka ireme ry’uburezi mu bana barererwa muri iryo shuri ariko twasanze atari Ikigo cy’ishuri gusa ahubwo hagomba kuba imikoranire n’ubuyobozi, ababyeyi n’umuryango aribyo bidufasha kubona rya reme tukanarizamura, umwana ntate ishuri, ntitumenye kwigisha kugira ngo agire ubumenyi bwo mu ishuri gusa ahubwo agire n’uburere kuko uwo mwana wuzuye ni we ugira akamaro ku gihugu.”

Meya Rangira yakomeje avuga ko bagiye kongera imbaraga mu kureba imikoranire y’abayobozi n’ibigo n’ababyeyi kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’ireme ry’uburezi budaheza.

Yagize ati: “Tugomba kongera imbaraga mu kureba imikoranire y’umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’Umurenge kugeza ku mudugudu ndetse n’uko dukorana n’ababyeyi, akenshi kugira ngo umwana adata ishuri bisaba ku mukurikirana mu ishuri, gukurikirana uko ababyeyi bamwitaho, ukamenya ibibazo bafite no gukorana n’inzego z’ibanze tureba wa mwana mu gihe atari ku ishuri, ni tubyitaho bizadufasha gukemura cya kibazo cy’ireme ry’uburezi no kudaheza.”

Icyo abitabiriye umwiherero batahanye

Umuyobozi w’Ikigo cya MIPRIS Nyakarambi, Kabera Safina yavuze ko bungukiye byinshi muri uyu mwiherero ndetse bagiye kubishyira mu bikorwa.

Ati: “Nk’uko mubizi inshingano yacu ya mbere ni ukuyobora imyigire n’imyigishirize. Gusa muri uyu mwiherero dukuyemo ko hari ibyo tugiye gushyiramo imbaraga tureba nk’imitsindire y’umwaka ushize tugafata ingamba nshya kugira ngo aho bitagenze neza ubutaha bikosoke.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Uwanyirigira Esperance we yagize ati: “Uyu mwiherero twawigiyemo byinshi cyane cyane imiyoborere, uburyo bwo kumenya uko ibigo by’amashuri bikora nk’urwego ruhuza ibikorwa mu burezi twongeye kugaruka ku nshingano z’ubuyobozi kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze gusigasirwa. Abana bose barangana tugomba kubaha uburenganzira kimwe, tukabafasha kimwe kandi tukabaremamo icyizere cy’uko bose bashoboye kimwe nk’uko insanganyamatsiko ibivuga.”

Uyu mwiherero wabereye mu Karere ka Ngoma witezweho ko ugiye kugira uruhare mu kurushaho kunoza imiyoborere myiza y’ibigo by’amashuri hagamijwe gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi kandi ridaheza.

Inkuru bifitanye isano: Kirehe: Imiyoborere y’ibigo yagaragajwe nk’inkingi ikomeye y’ireme ry’uburezi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Bashishikarijwe kutadohoka ku ngamba zo kwirinda virusi itera SIDA 

Gatsibo: Bashishikarijwe kutadohoka ku ngamba zo kwirinda virusi itera SIDA 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU