Kuba abantu bariraye ndetse bamwe bakaba batagitinya kwandura virus itera SIDA, ni bimwe mu bituma ubwandu bw’agakoko gatera SIDA burushaho kwiyongera; kongera ubukangurambaga bukaba bumwe mu buryo bwitezweho ko abantu bazongera kwibuka no kwibukiranya ingamba zo kwirinda.
Mu karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kiramuruzi kuri uyu wa 01 Nzeri, niho hatangirijwe ubukangurambaga buzamara iminsi 14 bukorwa mu mirenge y’aka karere, bwitabiriwe n’abayobozi b’Akarere ka Gatsibo, ab’inzego z’ubuzima ndetse n’abafatanyabikorwa.
Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yakanguriye abaturage kurushaho gutinya icyorezo cya SIDA bafata ingamba zo kwirinda kugira ngo umubare w’abandura udakomeza kwiyongera.
Yagize ati: “Imyaka nk’itanu ishize mu Gihugu hose Gatsibo na Nyagatare ni uturere tugenda tugaragaramo umubare munini w’abana b’abakobwa baterwa inda, bivuze ko guterwa inda n’ubundi bijyana na SIDA kuko n’ubundi haba hatabayemo kwikingira. Akarere ka Gatsibo kaza ku mu turere twa mbere dufite abantu benshi banduye virusi itera SIDA, ibi bigaragaza ko abantu benshi badohotse bakaba bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bibagiwe ko SIDA ari indwara mbi kandi yica, abantu benshi bakora imibonano idakingiye baba biroha mu rupfu. Hashize imyaka itari mikeya abantu basa n’aho batakiganira ku ngamba zo kwirinda virus itera SIDA ariyo mpamvu imibare ikomeza kwiyongera.”
Yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga buzakangura abantu bakongera gutekereza ku ngaruka z’iki cyorezo ndetse ko hari n’ibikorwa biteganijwe bizafasha abaturage gufata ingamba zo kwirinda.
Yagize ati: “Icyorezo cya SIDA kigira ingaruka k’uyirwaye ndetse n’uyirwaje ni kimwe mu bibangamira iterambere ryabo, niyo mpamvu ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwafashe icyemezo bugategura ubukangurambaga, aho buzibanda ku kuganira ku cyorezo cya SIDA hafatwa n’ingamba zo kukirinda, ndetse abanduye nabo bagafashwa kumva ko ubuzima bukomeje ndetse bagashishikarizwa kurinda abandi nabo ngo batandura.”
Bamwe mu batuye mu Karere ka Gatsibo baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko nabo ubwabo babibona ko habayeho kudohoka kuri bamwe abandi bakaba batagitinya iki cyorezo cyane nk’aho bamwe mu bana b’abakobwa bavuga ko aho gutwara inda bikamenyekana barwara SIDA.
Uwizeyimana Jeanne, utuye mu Murenge wa Kiramuruzi yagize ati: “Usanga akenshi urubyiruko ruvuga ngo aho gutwara inda barwara SIDA, kubera ubukene buri hanze aha ureba kubyara umwana ukabona utabasha kumurera cyangwa se bikaba byakwangiriza ejo hazaza ariho bamwe bahitamo gufata ibinini bibarinda gusama bakirengagiza kwikingira virusi itera SIDA.”
Uwitwa Vuningoma Emmanuel yagize ati: “Urubyiruko ruba rubayeho rudafite ibyo ruhugiraho ariho babona umwanya wo kujya mu bidafite umumaro ari byo bibakururira ku kwishora mu busambanyi, unasanga akenshi rutinya gutwara inda kurusha kwandura virusi itera SIDA kuko baba bumva gutwara inda ari igisebo, baba basebeje umuryango, ariko SIDA yo bayifata nk’indwara isanzwe ha handi biyumvisha ko ibigaragarira amaso y’abantu aribyo biteye ubwoba kurusha SIDA bazarwara ntihagire ubimenya.”
Uwitwa Rwimbatsi Jean Pierre ku ruhande rwe avuga ko impamvu ituma ubwandu burushaho kwiyongera mu rubyiruko ari uko bamwe mu babyeyi bibagiwe inshingano zabo ntibaganirize abana babo.
Yagize ati: “Muri iki gihe usanga ababyeyi baribagiwe ko bagomba kuganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uburyo bakwirinda virusi itera SIDA, aho usanga bibereye muri gahunda zabo ntibakita ku bana, umwana arava murugo agatahira igihe ashakiye ugasanga umubyeyi ntacyo bimubwiye, njye numva ubukangurambaga bwahera no ku babyeyi kuko ari bo bahorana n’aba bana buri munsi”.
Mu gihugu hose abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA basaga ibihumbi 218, abagera kuri 49.5% muribo ni abo mu Ntara y’Iburasirazuba; ahabarurwamo n’abatuye mu Karere ka Gatsibo biganjemo urubyiruko rw’ imyaka 15 na 39 ku kigero cya 1.8%.







