Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda Bugingo Emmanuel yagaragarije abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu Karere ka Kirehe kuva ku rwego rw’umudugudu ko umuryango mwiza ari wo musingi w’iterambere kandi kugira umuryango utekanye biva mbere na mbere kuri ba nyir’urugo.
Yabivuze kuri uyu wa 24 Gicurasi, mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kirehe yabereye mu Murenge wa Kigina, aho yitabiriwe n’Abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku Karere, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere.
Muri iyi nama mpuzabikorwa abakuru b’imidugudu 612 igize Akarere ka Kirehe, bagejejweho ikiganiro ku ruhare rw’umudugudu mu kubaka umuryango uteye imbere, utekanye kandi uhesha ishema abawugize, banibutswa inshingano zabo n’uruhare bafite mu iterambere ry’abaturage.
Mu butumwa yatanze Depite Bugingo Emmanuel wari umushyitsi mukuru yagize ati: “Kugira ngo umuryango ube utekanye ntabwo bizava kwa Meya, Gififu w’umurenge cyangwa uw’Akagari,…ahubwo birava kuri ba nyir’urugo, bakirinda amakimbirane abashakanye. Kuko ingo ziri mu makimbirane ni ikibazo gihangayikishije Igihugu, kandi nta miryango mizima nta n’igihugu twaba dufite.”
Yakomeje yibutsa ko nta terambere ryagerwaho mu gihe ingo zaba zirangwamo amakimbirane ati: “Imiryango irimo ingo zirimo zirara zishya mugitondo tukarenzaho, nijoro zikongera zikarara zishya nta terambere rishoboka, umwana ntashobora kujya kwiga, umwana w’umwangavu aratorongera bamutere inda y’imburagihe, umwana arajya mu muhanda; ngira ngo imiryango ibaye myinshi ityo ntacyo twageraho. Dufatanye twubake imiryango itekanye kuko umuryango mwiza nari wo musingi w’iterambere.”
Bamwe mu bayobozi b’imidugudu bagaragaje ko bumva uruhare rwabo,nk’uko Habineza Yohani Bosco wo mu Murenge wa Nyarubuye, mu Kagari ka Mareba, Umudugudu wa Nyacyonga yabigarutseho,
Ati: “Njye mbona kugira ngo acike hakenewe ubufatanye bwa buri wese, hari ukuntu usanga kutava ku izima no kutihangana hagati y’abashakanye ahanini ari byo biteza amakimbirane. Nkaba nasaba ko mu gihe mudugudu atanze raporo y’ingo zirimo amakimbirane izo ngo zajya zisurwa zigakurikiranwa, zikaganirizwa bitaragera kure kuko umusaruro uva mu ngo zibamo amakimbirane ni ubukene, abana bakandavura; ni uruhare rwacu mu kuyakumira no kuyakemura.”
Naho Mukagasagure Ancila, Umukuru w’Umudugudu wa Kabeza, mu Kagari Rugarama, Mu Murenge wa Kigina we yasabye ko mu gihe hagaragaye abantu bateza umutekano muke mu ngo, mu midugudu muri rusange bajya bashyikirizwa inzego z’umutekano zikabahana uko bikwiye, bikanabera abandi isomo.
Rangira Bruno Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yasabye abayobozi b’imidugudu n’abandi mu nzego zose ubufatanye mu gukumira no gukemura amakimbirane mu miryango, kugira ngo hubakwe umuryango utekane uzira ingaruka ziterwa n’amakimbirane.
Yakomeje agira ati: “Iyo hari ikibazo cy’amakimbirane mu muryango ni ho hava ibibazo by’abana bata ishuri, umutekano muke, ibibazo by’abana bagwingira kubera ko ababyeyi bombi batumvikana ntabwo baba babasha kwita ku bana babo n’ibindi. Ni yo mpamvu tubasaba ko nshingano nyinshi mufite no gukumira no gukemura amakimbirane mu miryango mubyiteho, mwumve ko biri mu nshingano za mbere, bibareba kugira ngo ibyo bibazo biri mu miryango mubikemure.”
Imibare igaragazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ni uko ubu kabarurwamo imiryango irenga 880 ibana mu makimbirane iri gukurikiranwa ngo ifashwe kuyavamo.









