MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Binyuze mu muganda, urubyiruko rwatangiye kubakira utishoboye

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
17/08/2024

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka Kirehe, byabereye mu Murenge wa Musaza urubyiruko rwakoze umuganda wo kubumba amafatari yo kubakira inzu umubyeyi w’abana batatu witwa Ayibazibwe Viollette utari ufite aho kuba.

Kuri uyu wa 17 Kanama i Musaza, mu Kagari ka Mubuga, Umudugudu wa Kanombe, ni ho ku rwego rw’Akarere hizihirijwe uyu munsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ikoranabuhanga mu rubyiruko, inzira yo kwihutisha iterambere rirambye”. Uyu umunsi usanzwe wizihizwa tariki 12 Kanama buri mwaka, guhera mu 1999.

Waranzwe n’ibikorwa by’umuganda wo kubumba amatafari, umukino w’umupira w’amaguru n’ubutumwa butandukanye.

Ayibazibwe Viollette w’imyaka 35 wo mu Mudugudu wa Kanombe wahawe umuganda yabwiye MUHAZIYACU ko kuri ubu abayeho acumbika kandi mu buzima bugoye ku buryo kubona inzu yo kubamo bizaba ari ingenzi kuri we.

Ati: “Mfite abana batatu, mbayeho mu buzima bugoye ariko kuba urubyiruko n’abaturage baje kumpa umuganda wo kunyubakira ndabyishimiye cyane. Nari nshumbitse no kubona ibyo kurya birangora, gusa nimbona aho kuba hanjye noneho no gukora nkiteza imbere bizakunda.”

Uwihagazeho Enock, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Murenge wa Musaza avuga ko iyi nzu barayikurikirana kugeza yuzuye,

Ati: “Nk’uko uruhare rwacu nk’urubyiruko ari ugukoresha imbaraga zacu mu iterambere ry’Igihugu, niyo mpamvu twanakoze uyu muganda kandi nubwo ari igikorwa gitangiye tubumba amatafari, biri mu muhigo dufite wo kubakira abatishoboye; tugiye gukomeza iki gikorwa kugeza iyi nzu tuyirangije.”

Mukandayisenga Janviere, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimiye abaturage biganjemo urubyiruko bitabiriye umuganda, abizeza ko inzu nigera aho gusakarwa Akarere kiteguye gutanga isakaro.

Mu butumwa yatanze bujyanye n’insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, igaruka ku gukoresha ikoranabuhanga nk’inzira yo kwihutisha iterambere rirambye, yagize ati: “Mwitabire gukoresha neza ikoranabuhanga kuko ubu serivisi nyinshi ziratangwa mu ikoranabuhanga, murikoreshe neza mushaka amakuru mwiyungure ubumenyi, telefone muzikoreshe neza, mwishyurane cyangwa mwohererezanye amafaranga mukoresheje ikoranabuhanga.”

“Ikoranabuhanga ridufasha nk’urubyiruko kwihangira umurimo, kandi ryihutisha iterambere kuko rituma dukoresha igihe gito n’amafaranga make. Turifuza urubyiruko ruteye imbere kandi rufite ubuzima bwiza.”

Visimeya Mukandayisenga kandi yasabye urubyiruko kwirinda kurangazwa n’ibintu bidafite akamaro bicishwa mu ikoranabuhanga, kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no gukumira no kwirinda inda ziterwa abangavu; ndetse no kugira amakenga bakirinda gushukwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2022 ryagaragaje ko mu baturage basaga ibihumbi 460 batuye mu Karere ka Kirehe, abari mu cyiciro cy’urubyiruko basaga ibihumbi 120.

Biteganyijwe ko mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’urubyiruko, hirya no hino mu Gihugu hazakorwa ibikorwa bitandukanye by’imirimo y’amaboko n’ibindi by’ubukorerabushake guhera kuri iyi tariki 17 kugeza 31 Kanama 2024.

 

Uwimana Aurélie, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kirehe(Amafoto: Manishimwe N.)
Mukandayisenga Janviere, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abaturiye Pariki y’Akagera bakeneweho ubufatanye mu kuyirinda

Abaturiye Pariki y'Akagera bakeneweho ubufatanye mu kuyirinda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU