Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahara bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavana banajyana bimwe mu bicuruzwa mu Rwanda no mu Burundi barasaba ko hafungurwa umupaka uhuza ibyo bihugu byombi uri muri uyu murenge, bakongera guhahirana.
Abacuruzi MUHAZIYACU yaganiriye nabo ni abo muri Koperative Twiyubake ikora ubucuruzi bw’imyaka[Ibigori, ibishyimbo, soya n’amasaka], ifite icyicaro mu Kagari ka Muhamba, mu gasantere kitwa Mugasasa.
Aha bavuga ko hari hasanzwe hari inzira izwi bambukiragaho bajyana ibicuruzwa mu Gihugu cy’u Burundi bakavanayo n’ibindi; nyuma ngo iyo nzira iza gufungwa.
Bagaragaza ko ifungwa ry’iyo nzira ryagize ingaruka ku bucuruzi bakora, ari naho bahera basaba ko inzego bireba zabafasha muri uyu murenge hagashyirwa umupaka wemewe ubahuza n’u Burundi.
Musabyemungu Denise Uyobora Koperative Twiyubake yatangiye muri 2012 ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango 18 barimo abagore 15 n’abagabo batatu, yagize ati: “Tugura imyaka iyo yeze tukongera tukayigurisha, twabona amafaranga igihe cyagera tukagabana, tukishyura Mituweli, abana bacu bakiga, tukizigamira muri Ejo Heza, kandi hari aho biba ngombwa ko dufasha abatishoboye. Mu by’ukuri hano hari inzira yemewe twanyuragamo tukambuka tugakora ubucuruzi i Burundi ariko ubu barayifunze, kwambuka ntabwo byemewe; turasaba ko hano Muhamba haba umupaka wemewe; byakoroshya cyane ubucuruzi.”
Mugenzi we witwa Icyimpaye Ernestine na we ati: “Imbogamizi dufite nka Koperative, umupaka wacu twambukaga tujya mu Burundi ariko ubu ngubu ntabwo twemerewe kuko barawufunze, kandi akenshi twajyanagayo ibigori, tukavanayo ibishyimbo n’amasaka tukazana tukagurisha iwacu mu Rwanda, ubu dutegereje ko abayobozi badukorera ubuvugizi natwe koperative yacu tukabona uburyo twajya dukorera ubucuruzi hafi yacu i Burundi; bikarushaho kuduteza imbere.”
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye MUHAZIYACU ko hari icyizere ko uyu mupaka uzafungurwa,
Ati: “Hari ibikorwa byambukiranya umupaka dufitanye n’u Burundi hano, uri mu murenge wa Gahara, ariko kubera ibibazo byagiye biba hagati y’ibihugu byacu byombi uwo mupaka waje gufungwa, gusa nk’uko mwagiye mubibona ubu ngubu umubano wagiye uhinduka mwiza, imibanire iragenda isubira mu buryo.”
Yakomeje agira ati: “Ubu icyo navuga ni uko hari ibiganiro hagati y’ibihugu byacu byombi kugira ngo ibyambu byari bihari hagati y’ibihugu byombi bifungurwe. Ariko umupaka usanzwe wa Nemba mu Karere ka Bugesera wo urafunguye, icyo dutegereje ni uko habaho kumvikana ku byambu bindi kubera ko hari ibyo bisaba, ibyangombwa abaturage bazajya basabwa gutanga, kugena abashobora kuhambukira n’ibindi; ibyo ni byo dutegereje kandi dufite icyizere ko vuba aha ngaha nabyo bizatungana.”
Umurenge wa Gahara utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 44, ni umwe mu mirenge yera cyane iyo habonetse imvura nziza, ugizwe n’utugari dutandatu, tubiri muritwo[Muhamba na Murehe]dukora ku Gihugu cy’u Burundi bikagabanywa Umugezi w’Akagera.






