MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: RIB yatangije ubukangurambaga bwo kwirinda guhungabanya ibidukikije

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
15/08/2023

Ku bufatanye bw’urwego rw’Igihugu rw’Uubugenzacyaha(RIB) n’Akarere ka Gatsibo mu murenge wa Muhura hatangirijwe ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kwirinda ibyaha, abakozi ba RIB bari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo basobanuriye abaturage ibijyanye n’itegeko rivuguruye ryo kurengera ibidukikije. Aha mu Murenge wa Muhura ni hamwe mu hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti .

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba Rutaro Hubert, yasabye abanyamuhura kwirinda kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko muri Muhura ari kamwe mu duce dukungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, tukabonekamo n’abantu bishora muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Yakomeje agira ati: “Kuvuga Muhura ubusanzwe uba uvuze ikawa n’amabuye y’agaciro, uba uvuze amafaranga,  ariko kuvuga Muhura n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ntabwo ari byo, sibyo bikwiye kuranga Umurenge wa Muhura, usibye kuvuga ko gukora ubucukuzi butemewe byangiza ibidukikije, murabizi ko bitwara ubuzima bw’abantu, hari abantu bishora mu bucukuzi bw’ahantu hatapimwe ngo hamenyekane ubukomere bw’ubutaka.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko abacukura mu buryo butewe bangije umwe mu miyoboro y’amazi wubatswe utwaye amafaranga  y’u Rwanda milayiri imwe na miliyoni 800, uyu muyoboro wangijwe watumye abaturage babura amazi, witwa Rwandabarasa (Gasange, Muhura Remera);

Byatumye hari abaturage batabasha kubona amazi, barimo abo mu tugari  tubiri two mu murenge wa Gasange ari two Viro na Kigabiro, akagari ka Taba n’igice cy’akagari ka Bibare muri Muhura no muri Bugarura mu murenge wa Remera.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yemeza ko kurengera ibidukikije biri mu nshingano za buri wese nk’Umunyarwanda, anemeza ko kugeza ubu hari abayobozi benshi bamaze gusezerera kubera ko batarengeye ibidukikije,

Yakomeje agira ati: “Gucukura amabuye mu buryo butemewe tuba twangiza ibidukikije, twangiza amashyamba, twangiza imisozi, dutema amatiyo y’amazi aho anyura, ndababwira mwa bantu mwe  mwangiza ibidukikije n’ibindi bikorwaremezo, ntabwo byemewe kuko niho dufite ubuzima”.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye ibi biganiro bemeza ko basobanukiwe n’ibyo bigishijwe, dore uko bivugwa na  Gashyitsi Joseph akaba yarahoze ari umwe mu bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Yagize ati: “Ibi nanjye hambere ngifite imbaraga najyaga gucukura ariko aho bitangiye kuziramo impfu ibirombe bibagwira sinongeye gusubiramo, n’ubu rwose hari abantu biyiba bakagenda bakajyamo bagacukura, hari igihe iyo bagiyemo ubwabo iyo bagezemo baryaryana bakaba banakwicana, icyo nasobanukiwe ni uko hari itegeko rihana ibi byose ndetse ko ntakwiye kubirebera kuko nanjye ingaruka zabyo zizangeraho ntintabyamagana”.

Undi mubyeyi witwa Uwamariya Josephine avuga ko ubu bucukuzi butemewe bukorerwa ahitwa mu Runazi, kandi ababikora ngo barazwi bityo abaturage ubwabo bakaba biyemeje gufatanya n’inzego z’ubuyobozi n’iz’ umutekano mu gutanga amakuru kugira ngo abo bantu bangiza ibidukikije bafatwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwemeza ko hari abantu 20 bamaze gufatwa bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bazwi ku izina ry’Imparata bakaba bari kwigishwa kugira ngo nibajya no guhanwa bazabe bazi neza icyaha bakoze kugira ngo nibagaruka muri sosiyete batazongera kwishora muri ibi byaha.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yibukije abaturage ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano za buri wese

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Barasabwa kwirinda ubucuruzi butemewe bita ‘Ubuhushuzi’

Kirehe: Barasabwa kwirinda ubucuruzi butemewe bita ‘Ubuhushuzi’

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU