Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage bafashe ingamba zo kunoza umutekano w’abaturage n’ibyabo muri iyi minsi y’impera z’umwaka wa 2024 n’intangiriro za 2025; igihe abenshi baba bizihiza iminsi mikuru ya noheli n’ubunane.
Ingingo y’umutekano no kuwukaza by’umwihariko muri iyi minsi mikuru isoza 2024, iri no mu zaganiriweho mu nama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Kirehe yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Ukuboza.
Abahagarariye inzego z’Ingabo na Polisi bagaragaje ko nubwo hari ibihungabanga umutekano hari ingamba zakajijwe mu nzego zose by’umwihariko muri izi mpera z’umwaka.
Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye MUHAZIYACU ishusho y’uko muri rusange ko iyi minsi mikuru Abanyakirehe barayinjiramo.
Ati: “Abaturage ba Kirehe, iminsi mikuru barayinjiramo neza, twari twagize ibibazo cy’izuba ryavuye mu bice bimwe na bimwe, mu mirenge ya Mahama na Nyamugari, imvura itinda kugwa ariko ubungubu imvura yaraguye.”
“Nubwo hari imyaka imwe yagize ibibazo ariko ubu nibura abaturage benshi mu karere kacu, batangiye kurya ibitonore abandi batangiye kubona bya birayi bya mbere byera, ku buryo tuvuga ngo nibura mu minsi mikuru abaturage bazaba bafite ibyo kurya.”
Akomeza avuga ko n’ingamba z’umutekano zafashwe, aho ubuyobozi bwiteguye neza gufatanya n’inzego z’umutekano ‘kureba ko nta bantu bishima birenze ibikenewe bishobora gutuma abaturage bahungabana mu mutekano.’
Ati: “Dufite ingamba zo gukaza irondo rigakorwa neza n’ubuyobozi bukarikurikirana. N’uburyo bwo gufasha abagize ikibazo. Hari ingamba za Polisi mu mutekano wo mu muhanda n’umutekano w’abaturage n’ibyabo muri rusange, ko abantu badakwiye kunywa inzoga ngo batware ibinyabiziga, turizera ko twafashe ingamba zizatuma Abanyakirehe binjira mu minsi mikuru neza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko hifuzwa ko ibyishimo by’abaturage muri iyi minsi isoza 2024 n’itangira 2025 byazaba ibibaha umutekano bo ubwabo.
Abaturage kandi baributswa gucunga neza umusaruro w’imyaka aho ugiye kwera kuko Kirehe ari akarere kajya gahura n’izuba ryinshi, ibizera ntibazabisesagure ahubwo bizacungwe neza kugira ngo no mu bihembwe bitaha bizabaramire.
Mu byaha inzego z’umutekano zigaragaza ko bimaze iminsi bigaragara muri aka karere ka Kirehe harimo ubujura, gukupita no gukomeretsa, gusambanya abana, n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside; ingamba zikaba ziri gushyirwa mu kubikumira bitaraba kugira ngo abaturage babeho batekanye n’ibyabo.







