Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo mu Karere ka Kirehe barasaba ko basanirwa urwibutso rwa Nyabitare rushyinguwemo imibiri y’ababo bazize Jenoside kugira ngo bakomeze kuruhukira ahantu heza.
Uru rwibutso rwa Nyabitare rwubatse mu Murenge wa Nyarubuye mu Kagari ka Nyabitare rushyinguyemo imibiri y’abatutsi 4,673 bazize Jenoside.
Ibi babisabye uyu munsi wa 13 Mata 2023 nyuma y’uko abafite ababo bashyinguye muri rwibutso rwa Nyabitare bari barabashije kurwiyubakira, gusa kuri ubu bakavuga ko ruramutse rusanwe byabafasha kumva ko ababo baruhukiye mu mahoro.
Bamwe mu barokotse Jenoside baganiriye na MUHAZIYACU nyuma yo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 bavuze ko urwibutso rwa Nyabitare rurimo imibiri y’ababo bityo bagasaba ko rwasanwa kuko ruri kwangirika.
Nyirarukundo yagize ati: ”Birakenewe ko uru rwibutso rusanwa, umwaka ushize bashyizeho amakaro gusa kubera ko rudasakaye bigaragara ko yahise asaza uyu munsi rubaye runasakawe rero byatuma abacu bahashyinguye baruhuka mu mahoro.”
Mukakarangwa Ferepole na we ati:” Urwibutso rwacu rwari rusakaye rugeze aho umuyaga urukuraho amabati, aha hari umuryango wanjye wose bityo sinabyishimira kubona rwangirika badufashije bakongera kurusakara nibyo byatunezeza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yavuze ko hari gahunda yo kurwubaka neza.
Yagize ati: ”Ubundi uru rwibutso rwubatse ku bufatanye n’abafite ababo barushyinguwemo gusa twigeze kugira ibiza mu gihe cyashize igisenge umuyaga uragitwara, ntibyakunze ko duhita turusana kuko byahuriranye n’uko twari mu bikorwa byo kubaka urwibutso rwa Nyakarambi, gahunda ihari rero turi gutegura kurusana ku buryo umwaka utaha igihe cyo kwibuka kizagera urwibutso rwuzuye neza.”














