MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanyamuryango ba COOPRIKI ntibumva ukuntu urukiko rwarekuye abanyereje umutungo kandi bafite ibimenyetso

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
21/02/2020
Koperative COOPRIKI Kibaya Cyunuzi  igizwe n'abanyamuryango basaga ibihumbi bitatu , ikunze kuvugwamo ibibazo (Ifoto Manishimwe N)

Koperative COOPRIKI Kibaya Cyunuzi igizwe n'abanyamuryango basaga ibihumbi bitatu , ikunze kuvugwamo ibibazo (Ifoto Manishimwe N)

Abanyamuryango ba Koperative COOPRIKI ihinga umuceri mu gishanga cya Cyunuzi gihuriweho n’abahinzi bo mu turere twa Kirehe na Ngoma ntibumva ukuntu urukiko rwarekuye abayobozi babiri batawe muri yombi bazira kunyereza umutungo ndetse ngo n’ibimenyetso bifatika birahari kandi bibahama.

Tariki 26 Mutarama 2020, abayobozi barimo Habyarimana Felix usanzwe ari umucungamari na Ndayambaje Laurent usanzwe ari umubitsi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakurikiranweho  guhemba umugore w’uyu Habyarimana ibihumbi 900FRW kandi atari umunyamuryango.

Abanyamuryango bagaragaje ko ibimenyetso byerekana ko aba bayobozi bahembaga uwo munyamuryango wa baringa ari na byo byashingiweho aba bayobozi batabwa muri yombi.

Tariki 18 Gashyantare Urukiko rw’Ibanze rwa Kirehe rwategetse ko abo bagabo barekurwa bakaburana bari hanze ngo kuko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bifatika byatuma bafungwa. Ibi abanyamuryango basanga bizatuma bazibangatanya ibimenyetso ntihabeho ubutabera bwizewe.

Bamwe mu banyamuryango b’iyi koperative COOPRIKI babwiye muhaziyacu.rw ko bababajwe no kuba aba bayobozi bararekuwe aho gufungwa ngo bahanirwe amakosa bakoze.

Umwe yagize ati “ Birababaje pe! Akenshi abayobozi ba koperative yacu iyo bakoze amakosa akomeye tukarega buri gihe, ntabwo bahanwa bahita bafungurwa, si ubwa mbere bibaye ni nayo mpamvu buri gihe hagaragara amakosa.”

Undi yavuze ko bababajwe cyane no kuba barafunguwe badahaniwe amakosa bakoze agasanga bizagira ingaruka kuri koperative yabo.

Ati “Nonese nibagaruka bakatuyobora, urumva batazashakisha amakuru yabagiye kubarega bakabahimbira amakosa bakabirukana muri koperative. Urugero rurahari hari umusore wajyaga agaragaza amakosa yabo barangije baramwirukana bamwambura n’imirima yahingagamo.”

Undi yavuze ko bibabaje kuba abahinzi b’umuceri nta na rimwe barabona inyungu yo kuba bari muri koperative ahubwo ihora ibateza ibihombo, bagasaba inzego za Leta kubafasha koperative yabo igakorerwa igenzura ryatuma ‘abayigize akarima kabo bahanwa’.

 Muri COOPRIKI umuceri uhingwa ku buso busaga hegitari 500 (Ifoto: Manishimwe N)

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’ubucuruzi n’Umurimo mu Karere ka Kirehe Musonera Anselme yabwiye muhaziyacu.rw ubuyobozi bw’iyi koperative bwakunze kugaragarwaho amakosa anyuranye akunda kugaragazwa n’abanyamuryango inzego z’ibishinzwe zakurikirana bikarangira bitagenze neza.

Ati “ Ubu rero n’ubundi amakosa bakoze twarayamenye tubishyikiriza inzego zishinzwe kubikurikirana hanyuma inzego zibishinzwe nazo hari inzira abanyamategeko bafite uko babikora, ejo bundi twumva ngo barekuwe barakurikiranwa bari hanze aho gukurikiranwa bafunzwe, rero turacyategereje igisubizo cy’inkiko kuko ni zo zifata umwanzuro.”

Musonera yakomeje avuga ko nko mu myaka ibiri  ishize, abanyamuryango bagiye bagaragaza ko hari ibitagenda neza ndetse bakanabyereka ubuyobozi.

Ati “ Ikigaragara impumeko ntabwo ari nziza mu banyamuryango ba COOPRIKI ku buyobozi bwabo, natwe rero ntabwo twatuje mu gukomeza kwiyambaza abantu bose babishinzwe ngo bakurikirane nka RCA yaraje igaragaza ko nta kibazo, ariko mu banyamuryango bo bakwereka ibitameze neza ndetse bakanagaragaza amakosa bakorerwa n’abayobozi; ariko abashinzwe kubikurikirana bo bavuga ko ari nta kibazo kirimo.”

Koperative COOPRIKI ibarizwamo abanyamuryango basaga  3000 bahinga umuceri kuri hegitare 500. Bakunze kugaragaza ibibazo birimo  gutinda kwishyurwa no kwamburwa na ba rwiyemezamirimo nk’uwitwa Nyagatare,  ibibazo birimo kurigiswa ku mutungo ndetse no kubeshywa kwa hato na hato.

Urugero ni imodoka ya FUSO babeshywe n’ubuyobozi ko yaguzwe miliyoni 30 FRW  bakurikirana bagasanga ngo yaraguzwe miliyoni 12FRW.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abakobwa batatu b’Iburasirazuba babonye ibihembo muri Miss Rwanda

Abakobwa batatu b’Iburasirazuba babonye ibihembo muri Miss Rwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU