Abana 6288 bo mu mirenge 11 muri 12 igize Akarere ka Kirehe bari gufashwa n’umuryango mpuzamahanga ‘Compassion’ mu rugendo rwo kwikura mu bukene bishyurirwa amashuri ndetse n’imiryango yabo igafashwa mu mishinga itandukanye mu rwego rwo kwikura mu bukene mu buryo burambye.
Ibi byagaragajwe uyu munsi wa 27 Mata 2023 ubwo mu Karere ka Kirehe habaga inama yateguwe n’umuryango mpuzamahanga ‘Compassion’ ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe ku nsanganyamatsiko igira iti:” Uburere buboneye no kurengera umwana mu muryango”.
Ubusanzwe umuryango mpuzamahanga ‘Compassion’ ufasha abana baturuka mu miryango ikennye bakabishyurira amashuri ndetse bakanahabwa inyigisho binyuze mu bufatanye n’amatorero nyuma bagafasha n’imiryango baturukamo kwikura mu bukene bafashwa mu mishinga.
Umuyobozi wa umuryango mpuzamahanga ‘Compassion’ mu Rwanda, Pasiteri Nkubana John yavuze ko umwana watoranyijwe n’inzego z’ibanze afashwa kwikura mu bukene aho yishyurirwa amashuri.
Yagize ati:” Ubundi Compassion ni umuryango ufite intego yo kugobotora umwana mu ngoyi y’ubukene ufatanyije n’itorero, bikorwa mu buryo bune, ntabwo ari mu buryo bw’amafaranga gusa ahubwo hiyongeraho no mu buryo bw’umwuka, uwavukiye mu muryango utemera Imana tumufasha kugira ngo avemo umukirisitu mwiza, tumurinda igwingira, yarwara tukamuvuza yaba indwara inakomeye tukamufasha kubona ubufasha ajyanwe hanze y’igihugu, tumufasha kubona ubumenyi tumwishyurira ishuri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukandayisenga Janvière ashimira ibikorwa by’ubufatanye bya ‘Compassion’ byo gufasha abana kwikura mu bukene muri aka Karere.
Yagize ati:” Turashimira ibikorwa byiza bya Compassion bifasha abana n’imiryango yabo kwikura mu bukene bishyurirwa amashuri, ubuvuzi n’ibindi, harimo ibibazo byinshi byakemuwe na Compassion byabangamiraga imibereho myiza y’abaturage byose biteza imbere Akarere kacu ndetse n’Igihugu muri rusange.”
Yakomeje avuga ko ubufatanye bwa ‘Compassion’ bwatanze umusaruro bityo bikwiriye gukomeza bikagirwamo uruhare n’ amatorero ndetse n’inzego z’ibanze azisaba gukomeza gukorana neza n’uyu muryango mpuzamahanga.
Umwe mu bayobozi b’amatorero, yaganiriye na MUHAZIYACU avuga ko bagirana ubufatanye na ‘Compassion’ kugira ngo umwana afashwe kubona inyigisho.
Pasiteri Bagaragaza Gerard umushumba wa Paruwasi Iseka y’i Mahama, yagize ati:” Itorero rishaka abana bakwiriye gufashwa na Compassion atari abakirisitu gusa ahubwo ni abana bose bakennye cyangwa baturuka mu miryango ikennye, nk’itorero iyo umuntu akennye cyangwa inzu ye yaguye niba itorero rishatse ibiti Compassion idutera inkunga y’amabati ubundi umukene akubakirwa.”
Kuri ubu umuryango mpuzamahanga ukorera mu mirenge 11 mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe, umurenge wa Nyarubuye ni wo ‘Compassion’ itaratangira gukoreramo; ikaba ifasha abana bagera ku 6288 ifasha ikaba imaze kugira imishinga 24 muri aka Karere iteramo inkunga kugira ngo abana bafashwe kwikura mu bukene.










