Mu rugendo rwo gusura zimwe muri Paruwasi ziherereye mu Karere ka Kirehe, Umushumba mushya wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vianney yakiranywe urugwiro n’Abakirisitu n’Ubuyobozi ubwo yageraga muri Paruwasi ya Kirehe, ari naho urugendo rwe rwasorejwe.
Yageze kuri Paruwasi ya Kirehe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe023 ari kumwe na Arikiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinari Kambanda.
Paruwasi ya Kirehe yashinzwe ku wa 21 Ukwakira 2001, kuri ubu ifite abakirisitu basaga ibihumbi 14, Santarari eshanu, Sikirisare enye ndetse n’imiryangoremezo 338 Abakirisitu bahuriramo.
Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo Twagirayezu Jean Marie Vianney yakomoje ku butumwa yahawe na Nyir’ubutungane Papa Francis avuga ko yiteguye kubusohoza no muri Paruwasi ya Kirehe.
Yagize ati: ”Ijambo ryanjye mu magambo make ni ugushimira ku butumwa nahawe, Kiriziya niho tugiranira igihango kandi nishimiye uburyo mwanyakiriye ndetse nkaba niteguye kuzuzuza umurimo natorewe kuba Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo, naje mfite amatsiko yo kubabona kandi nanyuzwe n’uburyo nabasanze ndangira ngo munsabire ku Mana kugira ngo inshingano, ubutumwa nahawe nzabashe kubusohoza neza.”

Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoni Karidinari Kambanda yasabye Abakirisitu kuzashyigikira Musenyeri Twagirayezu kugira ngo ubutumwa yahawe na Nyagasani buzabashe kugera kuri bose.
Ati: ”Mperuka hano dutanga isakaramentu ry’ubusaseridoti murumva mufite umugisha, dore ngarutse ndi kumwe na Musenyeri mushya mwifuje na mbere kuko hari hashize igihe Diyosezi ya Kibungo mudafite umwepiskopi, rero nk’abakirisitu muzamufashe kunoza umurimo w’Imana yahawemo, Nyir’ubutungane Papa yaduhaye umwepiskopi ariwe twaberetse kandi muzakomeze kumufasha nk’uko mwamweretse urugwiro.”
Bamwe mu bakirisitu bo muri Paruwasi ya Kirehe baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje urugwiro rwo kubona Umwepiskopi muri Diyosezi ya Kibungo.
Mukandayisenga Mariya Madarena yagize ati: ”Kuba baraduhaye umwepiskopi muri Diyosezi yacu byaradushimishije cyane, mbere byasabaga ko Kambanda ari we wazaga muri Diyosezi yacu aturutse Kigali none kuba twarabonye Musenyeri wacu uzajya ahora muri diyosezi yacu mu masakaramentu atandukanye ya Kibungo ni byiza cyane kandi twiteguye nk’abakirisitu gukomeza gukora ibishimisha Imana.”
Twagirayezu Jean Marie Vianney yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo ku wa 20 Gashyantare 2023 akageza ubutumwa muri Paruwase zose ziherereye muri Diyosezi ya Kibungo zirimo Paruwase zirindwi ziri mu Karere ka Kirehe, ubwo yageraga muri Paruwase ya Kirehe yakiranwe urugwiro, hanatangwa amaturo y’ishimwe ry’ikaze.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno umwe mu bitabiriye umuhango wa kwakira umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kibungo, yavuze ko bitewe n’ubufatanye bwiza Kiriziya Gatorika ifitanye n’ igihugu cy’u Rwanda, nk’ Akarere ka Kirehe abereye umuyobozi biteguye kuzagira uruhare mu gihe cyose bazaba bakenewe.













