MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abagore biyamamariza kuba Abadepite batumwe gushakira umuti amakimbirane yo mu miryango

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
06/07/2024

Abakandida depite bazahagararira Intara y’Iburasirazuba mu myanya 30% yahariwe abagore mu Nteko Inteko Ishinga Amategeko, basabwe ko abazatorwa bazita cyane ku bibazo by’amakimbirane yo mu ngo byugarije umuryango nyarwanda.

Abo bakandida depite mu cyiciro cy’imyanya 30% yahariwe abagore bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024.

Ni igikorwa cyakorewe mu busitani bw’Akarere ka Kirehe, aho muri 46 biyamamazaga buri wese yahabwaga iminota 4 akavuga imigabo n’imigambi ye, imbere y’inteko ibatora.

Hari abagarukaga ku kuba nibatorwa bazaharanira ko muri aka karere hongerwa ubuso bwuhirwa, kuzamura iterambere ry’umuryango, guharanira kugira ingo zitekanye, kurandura imirire mibi, gukumira inda ziterwa abangavu, gufasha abagore n’ibindi byiciro guhanga imirimo, kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bukozwe kinyamwuga n’ibindi.

Bamwe mu bagize inteko itora baje kumva ibyo aba bakandida depite bazabagezaho, mubyo banasabye ko byazitabwaho cyane n’abadepite bazatorwa muri iki cyiciro ni ukuzita cyane ku bibazo byugarije umuryango birimo amakimbirane.

Muhawenimana Solange wo mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe yagize ati: “Abiyamamaje nanyuzwe n’imigabo n’imigambi yabo kuko yangeze ku mutima, ubusanzwe ndi mwarimukazi, iyo urebye usanga ibibazo bigaragara henshi birimo inda ziterwa abangavu, guta ishuri ku bakira bato, gatanya za buri munsi n’ibindi nyinshi. Ibyo byose iyo urebye bituruka ku makimbirane yo mu miryango, icyo tubasaba rero mu gihe baba batowe bazita kugushaka igisubozo kirambye ku makimbirane yo mu ngo.”

Uwaritatse Eline utuye mu Murenge wa Gahara yagize ati: “Imigabo n’imigambi yabo numvishe ihamye kandi igamije ineza ku baturage, icyo nabatuma kandi mbifuzaho nk’umugore uri mu nteko itora nuko batajya kwicara mu nteko, ahubwo bazashireho amategeko kandi bayashyire mu bikorwa agamije gushaka igisubizo mu makimbirane yo mu ngo, imiryango ibane mu mahoro; nibyo bizatuma n’imibereho iba myiza muri rusange.”

Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Ntara y’Iburasirazuba, Kayiranga Frank, avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza aho banyuze yibutsa abakandida depite mu cyicaro cyihariye cy’abagore bazatorwa kuzashyira mu bikorwa imigabo n’imigambi yabo.

Yagize ati: “Aho twahereye ibikorwa cyo kwiyamamaza kirimo kiragenda neza ibiduha n’icyizere ko n’amatora azagenda neza, imigabo n’imigambi bagaragaza ku bagize inteko bigaragaza ibyo bazageza ku baturage, tuributsa abagize inteko itora kuzatora neza, bakirinda ko hari ijwi ryaba imfabusa.”

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iba igizwe n’abadepite 80, bagomba kuba barimo abagore 24 baharirwa 30% batorwa by’umwihariko.

Amatora yihariye y’abagore bagize 30% by’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite azaba tariki 16 Nyakanga 2024.

Muri aba 46 bari kwiyamamaza mu Ntara y’Iburasirazuba hagomba gutorwamo 6.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abarimo abageze mu za bakuru bazindutse iya rubika bagiye gushyigikira Paul Kagame

Nyagatare: Abarimo abageze mu za bakuru bazindutse iya rubika bagiye gushyigikira Paul Kagame

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU