MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abacuruziza mu isoko rito rya Rutonde hari ibyo basaba ubuyobozi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
14/07/2025

Abaturage bakorera ubucuruzi ku isoko rya Rutonde bifuza ko imodoka zitwara abagenzi zajya zemererwa kuhaparika ku buryo babona abakiriya ndetse bakanemererwa gucuruza ibicuruzwa byose kuko babona ari byo byazamura iterambere ryabo.

Iri soko rya Rutonde rikoreramo abacuruzi basaga 60 bakaba bibumbiye muri Koperative yitwa ‘Aheza Market’ ryatangiye gukora mu mwaka wa 2024. Iri isoko usanga ryiganjemo ibicuruzwa birimo imbuto ndetse n’imboga ariko bikiri bike ndetse n’ubwitabire bw’abarikoreramo buracyari hasi kimwe n’abarirema.

Abarikoreramo bagaragaza imbogamizi zo kubura abakiriya kubera ko bakorera ku muhanda, kandi imodoka zitwara abagenzi usanga iyo zihaparitse bahita bazandikira bakazica ibihano. Aba rero bagaragaza ko imodoka ziramutse zemerewe kuhaparika ababagana bakwiyongera.

Bamwe mu bakorera ubucuruzi muri iri soko bavuga ko mu gihe imodoka zaba zemerewe guparika hano byatuma abakiriya biyongera.

Habanabakize Thomas ukorera muri iri soko akaba n’umukuru w’umudugudu wa Rutonde, yagize ati: “Ikibazo twahuye nacyo ni uko imodoka zidaparika hano. Turasaba akarere kuba kabyigaho imodoka zikajya zihaparika batabandikira.”

Murekatete Apollinarie yagize ati: “Usanga bagura bahushura kubera ko imodoka iyo zihahagaze babandikira, hano tuba dufite abakiriya bacye cyane. Ikindi kandi bareke tujye dushyiramo ibicuruzwa byose tubonye, kuko ubu usanga ducuruza imbuto gusa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko iki kibazo ari bwo bakimenye kandi ko bagiye kuvugana n’inzego zibishinzwe imodoka zikemererwa kuhahagara. Yemeza ko ibyo kwemererwa gucurizamo ibicuruzwa byose nabyo bigiye kwigwaho.

Yagize ati: “Ubundi usanga imodoka twita ama bisi ari zo zonyine zitabyemerewe ariko izindi, haba amakamyo n’izindi zo zirahahagarara. Turaza kuvugana n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda ko harebwa imiterere yaho, hagashyirwa icyapa kuko ni ibintu bishoboka.”

Ku kijyanye no kuba bakwemererwa gucuruza ibicuruzwa byose atari imbuto gusa, Meya Rangira agaragaza ko byemewe, atari ngombwa gusa imbuto, ko n’ibindi abahacururiza babishyiramo.

Akarere ka Kirehe kakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kurandura ubukene mu baturage harimo no kubaka ibikorwaremezo bikorerwamo ubucuruzi buciriritse bufasha ababukoreramo kwiteza imbere.

Ubushakashatsi bwa karindwi bw’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bwasohotse mu kwezi kwa Mata 2025, bwagaragaje ko Akarere ka Kirehe karwanyije ubukene mu baturage kukigero cya 14.2%;  kaza ku mwanya wa Gatanu mu Gihugu hose.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abagore 300 bahuguwe ku gutinyuka gukora imishinga ibyara inyungu

Bugesera: Abagore 300 bahuguwe ku gutinyuka gukora imishinga ibyara inyungu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU