MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abagore 300 bahuguwe ku gutinyuka gukora imishinga ibyara inyungu

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
15/07/2025

Abagore bagera kuri 300 basoje gahunda y’inyigisho bahawe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryango Resonate zigamije kubafasha gutinyuka no kwiyubakamo icyizere cyo gukora imishinga igamije kubateza imbere, basabwa kubyaza umusaruro izo nyigisho no gukoresha neza amahirwe abegereye.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2025, ubwo basozaga inyigisho bahawe mu gihe cy’umwaka umwe muri gahunda y’umushinga Gera Kure Project w’Umuryango utari uwa Leta ugamije kubakira ubushobozi abagore.

Bamwe mu bagore bahawe amahugurwa n’uyu muryango Resonate bavuga ko byabafashije kwiyubakamo icyizere no gutinyuka gukoresha amafaranga y’inguzanyo muri banki.

Nyirabeza Valerie wo mu Murenge wa Kamabuye ni umwe mu bagore bamaze umwaka umwe bahuguwe muri iyi gahunda,

Yagize ati: “Icyo izi nyigisho zamfashije ni uko byanyubatsemo kwitinyuka nkigirira icyizere mu kuguza amafaranga yo gukora umushinga ubyara inyungu koko naritinyaga nkumva kuguza amafaranga yo kwiteza imbere binteye ubwoba, ariko ubu nishimiye ko nateye intambwe ikomeye ko kwitinyuka no kwiyubakamo icyizere ko nshobora gukora nkatera imbere.”

Mugenzi we Mukaruziga Fortune wo mu Murenge wa Nyarugenge, ati: “Amaguhurwa twahawe na Resonate yadufashije kwishyira hamwe dukora itsinda ryo kuzigama, ubu tukaba tumaze kugera kuri miliyoni icyenda (9) twizigamiye mu itsinda ryacu ryitwa Terambere Mubyeyi. Twishimira rero ko twajijutse ndetse bakatwubakamo kwigirira icyizere bigatuma dutera imbere.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Resonate, Uwineza Claire avuga ko umushinga Gera Kure bawutangije mu rwego rwo kubakira ubushobozi abagore,

Akomeza agira ati: “Umushinga Gera Kure waje mu rwego rwo gufasha abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu rwego rwo kubarinda gukora ubucuruzi mu buryo butemewe, ahubwo bagakorera mu matsinda, ukaba kandi ugamije gufasha abagore kwiyongerera icyizere bagatinyuka gukora imishinga ibyara inyungu kandi bagakorana n’ibigo by’imari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye Umuryango Resonate wagize uruhare mu kubakira ubushobozi aba bagore mu buryo bwo kubafasha kwigirira icyizere, avuga ko kwigirira icyizere bizabafasha mu mikorere, anasaba buri wese ubufatanye mu guteza imbere abagore.

Ati: “Icyizere uba wateye intambwe ukigirira, nicyo gikomeye cyane, kuko kizagufasha gukora. Ntabwo rero kandi wakwikura mu bukene ukitinya, birasaba ngo dutinyuke. Twese dufatanye kugira ngo tuzamure umugore kandi twarabibonye ko bishoboka.”

Mu Karere ka Bugesera habarurwa amatsinda 16 afashwa n’umuryango Resonate mu kwiga kuzigama no kugurizanya ndetse no kwigirira icyizere mu gokora imishinga ibateza imbere.

Umuryango Resonate umaze imyaka 12 ukorera mu Rwanda, aho ufasha amatsinda yigajyemo abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu turere rwa Ruzizi, Rubavu, Nyagatare na Bugesera.

Nyirabeza Valerie wo mu Murenge wa Kamabuye, umwe mu bagore bashyize mu ngiro inyigisho yahawe n’Umuryango Resonate
Mukaruziga Fortune wo mu Murenge wa Nyarugenge, umwe mu bagore bafashijwe na Resonate kwitinyuka agakora umushinga umuteza imbere.
Uwineza Claire, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Resonate

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abantu 55 bagaragayeho ihungabana rishingiye kuri Jenoside 

Nyagatare: Abantu 55 bagaragayeho ihungabana rishingiye kuri Jenoside 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU