Mu Karere ka Nyagatare, mu mwaka wa 2025, abantu 55 bagaragayeho ihungabana rishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ugereranyije n’umwaka wa 2024, aho hagaragaye abantu 88 bahuye n’iki kibazo, haragaragara igabanuka; ariko bidasobanura ko ikibazo cyakemutse burundu.
Ibi bibazo by’ihungabana biracyari byinshi kandi bikomeye cyane cyane mu bantu bakuze barokotse Jenoside ndetse n’urubyiruko rwagezweho n’ ingaruka nubwo rutayibonye n’amaso.
Ibarura rya 2022 ryakozwe na MINIBUMWE (Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu) ryagaragaje ko 65.3% by’abanyarwanda bavutse nyuma ya Jenoside, mu gihe 26.9% by’abarokotse Jenoside bavuga ko batarakira ibikomere byo mu mutima, bikaba bikigaragara cyane no mu rubyiruko.
Kugeza ubu, mu Karere ka Nyagatare habarurwa abarokotse Jenoside 2,457. Muri bo, abarokotse 176 ntibarabasha kubona amazu yo kubamo, mu gihe abandi 502 batuye mu nzu zubatswe mbere ya 2015 zikaba zikeneye gusanwa, dore ko zishaje ndetse zitarubakwa ku rwego rukwiriye gufasha abahuye n’amage akomeye mu mateka y’u Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu wa 2025, Akarere ka Nyagatare kagaragaza ko hamaze gutuzwa abarokotse Jenoside 59, ari bo bubakiwe amazu mashya cyangwa bahawe inkunga y’imibereho ibafasha kwiyubaka.
Pasitori Niyibizi Celestine, utuye mu Murenge wa Matimba, avuga ko ihungabana ridapfa gushira ariko ko igikorwa nk’icyo kubaka no kuvugurura amazu y’abarokotse gifite uruhare runini mu kubagabanyiriza intimba n’agahinda no kumva batari byonyine.
Yagize ati: “Iyo wicaye mu nzu imeze nabi, wibuka byinshi. Guhabwa aho kuba hameze neza bituma umuntu asubirana, akagira agaciro n’icyizere. Ariko haracyari urugendo rukomeye.”
Depite Uwiringiyimana Philbert, muri Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’uburenganzira bwa muntu, yavuze ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo abarokotse Jenoside bahabwe agaciro n’inkunga ikwiriye.
Yagize ati: “Ihuriro ry’ibibazo by’ihungabana, imibereho mibi n’imiryango itarabasha kubona amacumbi rigaragaza ko ikibazo cy’ingaruka za Jenoside kigifite ubukana. Komisiyo dufitemo inshingano yo gukurikirana ibi bibazo, kandi tuzakomeza gushyira igitutu ku nzego bireba kugira ngo abarokotse Jenoside bagire imibereho ishimishije.”









