Abakoreraga ubucuruzi ku gasoko kari ahitwa Rutonde, mu Kagari ka Nyabikokora, Umurenge wa Kirehe bashima ko muri uyu mwaka w’imihigo 2023-24 bubakiwe isoko rito risakaye, ryatumwe batazongera gucururiza hanze hasi; bakaba bizeye ko ubucuruzi bwabo bugiye kurushaho kubateza imbere.
MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu batangiye gucururiza mu isoko rishya rya Rutonde bahamya ko rigiye gukuraho bimwe mu bihombo bahuraga nabyo birimo kwangirika kw’ibicurizwa byabo kubera izuba cyangwa imvura kubera ko mbere bacururizaga hanze, ku muhanda, ahantu hadasakaye
Murekatete Apolinaria yagize ati: “Turanezerewe cyane kubera ko tubonye isoko ryiza, mbere twacururizaga hanze izuba rikatwica cyangwa imvura yagwa ikatwangiriza ibicuruzwa; izuba niryo ryari rigiye kuzatwica none turariruhutse. Ubu inyungu igiye kwiyongera kuko twatinyaga kurangura byinshi kugira ngo bitadupfiraho.”
Amizero Vestine nawe ati: “Turashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uduhaye iri soko ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza, izuba rya hariya ryari ikibazo waranguraga imbuto cyangwa imboga zigahita zangirika ugasanga tuguye mu bihombo; ubu tugiye kwongera ibishoro.”
Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga nk’uko umujyi wa Nyakarambi uri kugenda waguka, ir’isoko ryashyizweho ngo rifashe abatuye mu nkengero zawo ndetse asaba abaturage kurifata neza no kuribyaza umusaruro.
Ati: “Umujyi uragenda waguka, n’isoko rifasha abaturage na cyane ko abaturage bari bararitangiye bacururiza hanze, nk’ubuyobozi tububakira isoko mu rwego rwo kubarinda izuba n’imvura, turasaba abaturage bo muri iri soko kurifata neza kuko rije gukemura bimwe mu bibazo bari bafite kandi bakaribyaza umusaruro.”
Iri soko rya Rutonde riherereye ku muhanda wa kaburimbo hagati y’umujyi wa Nyakarambi n’ibitaro bya Kirehe abaricururizamo bavuga ko uretse kuba ryarabarinze izuba ndetse n’imvura ngo n’amasaha bakoraga aziyongera kuko rifite umuriro w’amashanyarazi ,rikaba ryaruzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10,000.
Muri uyu mwaka wa 2023-2024 mu karere ka Kirehe hari hubatswe amasoko afasha abaturage ari mu byiciro bibiri, aho amwe yubatswe andi agasanwa.
Hubatswe amasoko mato arimo iri rya Rutonde riherereye mu Murenge wa Kirehe, andi yubatswe mu mirenge ya Gahara, Nyarubuye; ndetse kuri ubu hari gusanwa amasomo yo mu mirenge ya Musaza, Gahara na Gatore ibikorwa byo kuyasana biri ku musozo.









