Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma bakoze siporo ikorwa nijoro yiswe “Kibungo Night Run” yari gusoza umwaka wa 2025, gusa kubw’amahirwe make umuriro uza kubaburiraho bakiri kuyikora; ibyatumye ubuyobozi bw’Umurenge buyisubika.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 18 Ukuboza 2025 byari biteganyijwe ko aribwo hakorwa siporo isoza umwaka wa 2025, gusa umuriro urabatenguha bayimurira ku wa Kabiri, tariki 23 Ukuboza 2025 Saa Kumi n’ebyiri.
Iyi siporo ifasha abatuye mu mujyi wa Kibungo kugira ubuzima bwiza, n’abayobozi bakayitambukirizamo ubutumwa butandukanye ndetse bijyana no kwishimira ibikorwaremezo bahawe nka Sitade n’ imihanda myiza icaniye.
Nsengiyumva Epphrodite utuye mu Murenge wa Remera, yavuze ko akunda gukora siporo avuye mu kazi, yagize ati: “Abantu bari bitabiriye ku bwinshi gusa imbogamizi zabayeho umuriro wagiye abantu bamaze gushyuha, gusa nk’umusiporitife ntabwo ukwiye gucika intege. Igikorwaremezo cya sitade ni icy’abaturage bagomba gushyiraho indi ngamba mu gihe umuriro ugiye hakaba hari na moteri ifasha kugira ngo siporo ikomeze.”
Urubyiruko rutashatse gutangaza mazina yarwo, ruti: “Bajya batuvana mu kigo tukaza gukora siporo kandi mbona bidufasha kuko batwigishirizamo kwirinda ibiyobyabwenge, bakaduha n’amatangazo, ariko uyu muriro ukunze rimwe na rimwe kubura twaje; barebe uko bajya babigenza kuko ikibuga nk’icyi nticyabura moteri igicanira.”
Mukamana Claudine w’imyaka 60, na we wari waje muri iyi siporo ya nimugoroba, ati “Mba naje muri siporo kugira ngo ndwanye ubukuru, urabizi ko dukunda gufatwa n’indwara zimwe na zimwe; gusa ndashimira Ubuyobozi bwatangije iyi siporo kuko mbona imfasha; kuba umuriro ugiye nta kundi uradutengushye ariko twari twakoze nibura mucaka tuva mu mujyi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude, yashimiye abitabiriye kuri uyu munsi kubera ko bari benshi biganjemo urubyiruko rumaze kuyigira umuco, akomoza no ku mpamvu kuyisubika, ati: “Ni siporo tumaze hafi imyaka ibiri tuyikora, yari siporo isoza umwaka ariko habayemo kidobya mwabonye ko umuriro wabuze, ariko twari tumaze gukora hafi iminota 30 n’indi twahagurutse mu mujyi ariko mwabonye ko habayeho ikibazo cyo kureba imfunguzo ariko cyizakosorwa.”
Yashimiye Perezida wa Repubulika wabahaye sitade nziza ibafasha kugira imibereho myiza.
Yasoje agira ati “Mubonye ko tuyisubitse tuzongera tuyikore tariki 23 z’uku kwezi, ku wa Kabiri aho kugira ngo tuyikore mu minsi mikuru kugira ngo tutabangamira abayirimo.”
Iyi siporo rusange yatangijwe ku wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2023, mu Murenge wa Kibungo kuri sitade ya Ngoma, ikaba ikorwa buri wa Kane guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.
Kibungo Night Run yitabiriwe n’abaturage benshi batandukanye biganjemo urubyiruko bari kumwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, bahurira ahateganyijwe maze bagakora siporo hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane (run), buhoro (Jog) no kugenda n’amaguru (Walk) ndetse n’ubutumwa butandukanye.






