Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza kuri ubu bari mu byishimo nyuma y’uko ubuyobozi bw’aka Karere bubahaye ibiribwa birimo ibigori n’ibishyimbo hashingiwe ku ngano y’abagize umuryango; aho kugeza ubu abarenga 97,951 baturutse mu miryango igera ku bihumbi 23 aribo bamaze guhabwa ibiribwa.
Amakuru agaragaza ko kugeza ubu hamaze gutangwa ibiro birenga 791,000 by’ifu y’ibigori cyangwa kawunga, hiyongeraho ibiro 325,000 by’ibishyimbo.
Ibi biribwa babihawe nyuma y’ubuvugizi bakorewe n’itangazamakuru ko muri aka Karere abaturage bashonje kubera amapfa yahabaye, ibintu byanatumye hari bamwe mu baturage bari batangiye gusuhuka byanagejeje ku kuba abari abayobozi b’aka karere barimo Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco ndetse n’abamwungirije birukanwa muri izi nshingano.
Kugeza ubu, mu miryango isaga 20 y’abaturage bo mu Murenge wa Ndego bari baratangiye gusuhuka kubera inzara, kuri ubu batangiye kugaruka mu ngo zabo kubera gahunda zo guhabwa ibiribwa zatangiye, nk’uko byemewe n’umuyobozi w’umudugudu wa Nyamata Gumiriza Samuel.
Yagize ati: “Ubu abaturage ba hano bari batangiye gusuhuka bajya mu bice bitandukanye by’Igihugu, gusa kugeza ubu baragarutse ubuzima bwongeye kumera nk’ubusanzwe, ubundi byari bigoye kuba wayobora umuturage ushonje ariko ubu nababwira ko ibintu ari amahoro kuko abaturage bafite ibiribwa.”
Kakuze Claudine wari wagerageje kwiyahura nyuma yo guteka imitanga kuri ubu ashimira Leta y’u Rwanda ko bayitabaje nayo ikabatabara bwangu, ubu bakaba bafite ibyo kurya bihagije.
Yagize ati: “Baduhaye ibyo kurya kuri ubu ndishimye, mu by’ukuri inzara yari igiye kumpitana, kugeza ubwo nagerageje no kwiyahura, turashimira Perezida wa Repubulika kuko ubu tubona ibyo turya. Nta nzara tugihura nayo no mu ngo zacu nta makimbirane agihari.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo Hategekimana Fred, avuga ko kuri ubu icyo bari gushyira imbere ari ukumara inzara aba baturage mu buryo burambye babazanira uburyo bwo kuhira, kandi ko mu mezi abiri ari imbere uyu mushinga uraba watangiye gushyirwa mu bikorwa muri aka Karere.
Yagize ati: “Uretse kubunganira kubafasha kubona ibiribwa turimo turanabafasha kubona imbuto zibasha guhangana n’izuba by’umwihariko harimo imigozi y’ibijumba ndetse n’ibiti by’imyumbati, ariko nanone nk’uko mwakurikiranye hakaba hari umushinga mugari ujyanye no kuhira, inama y’abaminisitiri iherutse yemeje amafaranga y’inyongera kuri uwo mushinga. Icyo twabwira abaturage ni uko bafite igihugu kibitayeho kandi kibumva, kibari hafi kandi kigamije ko imibereho yabo ihinduka.”
Mu rwego rwo guhangana n’ibiza by’inzara byaza bitunguranye, u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubika ibigori bingana na toni ibihumbi 46, gusa intego ihari ni uko mu mwaka wa 2029 ububiko buzagezwa ku bushobozi bwo kubika toni ibihumbi 200.
Uretse uyu Murenge wa Ndego wahawe ibiribwa, n’imirenge ya Kabare, Mwiri, Rwinkwavu, na Murama nabo barabihawe hakiyongeraho n’imwe mu mirenge yo mu Karere ka Kirehe.






