Urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara rurasaba ko habaho inyigisho zihariye ku itegeko ry’umuryango kuko abenshi batazi ibirikubiyemo.
Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe Ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire, ibiganiro byaranze iki gikorwa byagarutse cyane ku itegeko 71/2024 ryo ku wa 26/06/2026 rigenga abantu n’umuryango, aho abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara basobanuriwe zimwe mu ngingo ziri muri iri tegeko zigamije gusigasira imibereho myiza y’umuryango Nyarwanda no kuwurinda amakimbirane ashobora gukomoka ku izungura, ishyingirwa, ivuko, imibereho ya buri munsi y’Umunyarwanda n’ibindi.
Zimwe mu ngingo zigishijwe uru rubyiruko harimo ibijyane n’izungura ndetse ko ku bana bose ba nyakwigendera bafite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kubyanga.
Kuri gatanya, hari bamwe mu rubyiruko bashyingiranwaga na bagenzi babo babakurikiyeho imitungo, bumva ko nyuma y’umwaka umwe uwashaka yakwaka gatanya maze bakagabana imitungo, iri tegeko rigena ko abashobora kwaka gatanya bakagabana imitungo byibuze bagomba kuba babanye imyaka itanu.
Hari kandi ingingo irebana n’irangamimerere aho iri tegeko ryemerera buri wese ufite izina yumva rimuteye ipfunwe kuba yarihinduza.
Ubwo hatangwaga umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo abanyeshuri, bagaragaje ko bagifite inyota yo kumenya byinshi bikubiye muri iri tegeko, aha niho basabiye Ubuyobozi ko ibi biganiro bikwiye guhoraho kandi bikibanda cyane ku rubyiruko.
Ishimwe Umulisa Fifi ni umunyeshuri mu mwaka wa 2 yiga no kwigisha imibare n’ubugenge, yemeza ko yasobanukiwe byinshi ku itegeko ry’abantu n’umuryango
Yakomeje agira ati: “Hano hanze hari urubyiruko rwinshi rudasobanukiwe n’iri tegeko, twasabaga ko uru rubyiruko rwajya rwegerwa hirya no hino rukaganirizwa”
Niyonkuru Tumwine Frank na we ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara avuga ko ibikubiye muri iri tegeko bikwiye kugera kuri buri wese ariko hagashakwa uburyo bwihariye bwo kubyigisha urubyiruko
Yakomeje agira ati: “Urubyiruko nitwe twitezweho kubaka u Rwanda rw’ejo, tugomba kubaka tukagira umuryango muzima, ni ngombwa ko dusobanukirwa mbere n’ibyo tugiyemo.”
Ishimwe Eclesia avuga ko iri tegeko ryaje gukemura byinshi mu muryango Nyarwanda kandi ko bo barimenye bazifashisha ubumenyi bafite kubuha bagenzi babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo Hategekimana Fred yemeza ibikorwa byo kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umuryango bizakomeza, iyi ntambwe yatewe yo kwegera urubyiruko nayo ikazakomeza kandi bagasabwa gushyira imbaraga hubakwa umuryango urambye kandi ubayeho neza.
Mu Karere ka Kayonza, muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire hakozwe ibintu bitandukanye, harimo kwandika abana 432 mu bitabo by’irangamimerere
Habaruwe abana bataye ishuri 218 naho 54 bafashwa kurisubizwamo. Habaruwe imiryango 280 muri yo ibana mu makimbirane 50 yaraganijwe, 105 niyo isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko 50 yasezeranye ku bushake mu ruhame; habarurwa kandi abangavu 121 batewe inda z’imburagihe.












