Mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza ku gice cyayo cya Muhazi hari umwana warohamye mu mazi kugeza ubu uyu mwana aracyashakishwa.
Amakuru MUHAZIYACU ikesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini Rukeribuga Joseph ari kumwe n’abaturage bari gushakisha uyu mwana wabuze, yagize ati: “Byabaye ejo saa munani z’amanywa, umwana yari yagiye koga afite akajerikani karamucika.”
Amakuru atangazwa na bamwe mu bana bari kumwe n’uyu mwana warohamye bavuga ko barimo boga akajerikani yifashishaga karamucika ararohama.
Bamwe muri aba bana bahise bazamuka bajya kubivuga abandi basigara ku kiyaga.
Imirimo yo gushakisha uyu mwana irakomeje gusa ngo nta cyizere gihari cy’uko bamusanga ari muzima dore ko hashize igihe kigera hafi ku masaha 20 uyu mwana ataraboneka kandi akaba atari azi koga.






