Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021 u Rwanda ruri kwizihiza umunsi wo kwibohora byakozwe n’ingabo za RPA zari zishamikiye kumuryango FPR-Inkotanyi wari watangije icyo gikorwa tariki ya 1 Ukwakira 1990.
Ni igikorwa cyatangirijwe kumupaka wa Kagitumba kuri ubu uherereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, ahagana saa yine z’amanywa ngo nibwo isasu rya mbere ryumvikanye ry’izi ngabo zari iza RPA.
Izi ngabo za RPA zari zigizwe n’urubyiruko rw’abanyarwanda bari barambiwe kuba mu buzima bw’ubuhunzi kuko bari barirukanwe mu Rwanda mu 1959 bazizwa ko ari abatutsi.
Nyuma yo gutera ngo uwari ubayoboye ariwe Maj Gen Gisa Fred Rwigema yabasabye kwiyambura amapeti ya Uganda ubundi bakarangamira kuzambikwa ay’igihugu cyabo bari bamaze kwinjiramo.
Hakurikiyeho kubacamo ibice cyangwa batayo iya mbere n’iya kane aziha kwerekeza umuhanda Kagitumba Kigali, iya gatandatu n’iya cyenda zikata ku ruhanda mu muhanda werekeza Kagitumba Nyagatare kuri ubu uwo muhanda uri gukorwa kugira ngo uzashyirwemo kaburimbo.
Ku munsi wakurikiyeho tariki 2 Ukwakira mu 1990 wari umunsi w’akababaro kuko aribwo Gen Maj Fred Rwigema yarasiweho ku gasozi ka Nyabwishongwezi, imodoka y’umwanzi ngo yari ije gutata amakuru niyo yamurashe ahita yitaba Imana.
Ingabo zakomeje kuyoborwa na Maj Bunyenyezi Peter ndetse na Maj Chris Bunyenyezi, ngo zakomeje kwirwanaho ari nako zitera ibitero mu bice bya Gabiro na Nyagatare mu gukomeza kurwanya umwanzi no kumwereka ko bagihari.
Ukuza kwa Paul Kagame kwabasubijemo imbaraga
Nyuma y’ibyumweru bibiri Gen Maj Fred Rwigema apfuye ngo hahise haza Paul Kagame wigaga muri Amerika, akihagera ngo yabwiwe uko ibintu bimeze asubira muri Uganda gato kureba bamwe mu banyapolitike ba FPR-Inkotanyi agaruka tariki ya 28 Ukwakira asanga abayoboraga izo ngabo nabo bishwe kuwa 24 Ukwakira 1990.
Bashanana Medard uri mu bayobozi b’ingoro z’amateka z’u Rwanda, akanaba umwe mu bakunze gusobanura uko urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze avuga ko Paul Kagame akimara kugaruka yahise ahindura amayeri urugamba arukura Kagitumba mu mirambi ahubwo arwerekeza kumupaka wa Gatuna.
Aha ngo ingabo za RPA zarahisuganyirije zibasha no kujya zitera ibitero bigashegesha ingabo za Leta yari iriho ari nako barushaho kwakira urubyiruko rwinshi rwabasangaga aha Gatuna.
Urugamba rwaje guhindura umuvuno mu 1991 muri Nyakanga ubwo izi ngabo zari iza RPA zagoterwaga mu gace kazwi nka santimetero kuri ubu ni mu Murenge Tabagwe na Karama kuko kareshya na kilometero zirindwi z’ubutambike n’eshatu z’ubuhagarike.
Aha ngo izi ngabo zarahagotewe zimara hafi amezi atandatu zizengurutswe n’umwanzi ari nako arushaho gutera ibisasu biremereye kugira ngo abasubize mu gihugu cya Uganda.
Mu bice umwanzi yari yashyizeho imbunda ziremereye harimo umusozi wa Mabare, Bushara ya mbere, Kabuga, Mutojo, Nyamirama, Bushara ya kabiri, Nyabihara na Kentarama. Ni mu gihe ingabo za RPA zari zifite agasozi kamwe kariho imbunda ka Shonga.
Abasirikare ba RPA ngo bagose umwanzi wari ubamereye nabi bamubuza inzira zituma yongera kubona ibyo kurya, ubuvuzi n’umusada w’abandi basirikare, ibi byatumye umwanzi abona ko amerewe nabi ahitamo guhunga bikaba byarakozwe mu gihe cy’amezi abiri.
Nyuma ingabo zakomereje mu bice bya Gatuna n’ahandi hatandukanye bagiye bafata bahava bahagarika Jenoside yakorewe abatutsi ari nako batahana intsinzi tariki ya 4 Nyakanga 1994 ari nawo munsi bafatiyeho Kigali.
Kuri ubu muri utu duce twatangirijwemo ibikorwa byo kubohora igihugu hari gutunganywa neza kugira ngo abahasura bajye babasha kwerekwa amateka neza.
Mu bice bizatunganywa harimo agasozi ka Shonga kakazashyirwaho amahema azajya afasha abakazamuka kureba ibice byari biriho umwanzi no kwerekwa uko ingabo za RPA zahanganaga nawe, hari kandi indake ya Gikoba yabagamo Paul Kagame ari naho yaheraga amayeri y’urugamba abasirikare.
Iyi nayo iri gutunganywa haba mo imbere ndetse no hanze aho yatangiraga amayeri y’intambara ahari intebe z’ibiti bakoreragaho inama.
Gusura utu duce twatangirijwemo urugamba rwo kubohora u Rwanda rungana na kilometero 60 zizenguruka Kagitumba, Tabagwe, Karama n’ahandi.
Muri uyu Murenge wa Karama umwaka ushize ubwo hizihiziwaga uyu munsi wo kwibohora hubatswe Umudugudu w’Ikitegererezo wa Gishuro aho watujwemo imiryango 64, buri nzu bahawe yari igizwe n’ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero n’ubwiherero.
Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021 mu kwizihiza uyu munsi abaturage imiryango 144 yo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi niyo yubakiwe Umudugudu nk’uyu ugizwe n’inzu zigeretse.










