Ikinyamakuru MUHAZIYACU cyageze mu mujyi wa Kayonza ku isaha ya 18:00 kugirango kibagezeho amwe mu mafoto y’uburyo abaturage bubahiriza amabwiriza yo kugera mu rugo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Amwe muri aya mafoto yafashwe n’umunyamakuru ku isaha ya 18:10 agaragaza ko hari bamwe mu baturage batari bagera mu rugo ku isaha yashyizweho mu rwego rwo kurushaho guhangana n’icyorezo cya covid-19, inzego yishinzwe umutekano n’urubyiruko rw’abakorerabushake bari mu mihanda mikuru bakangurira abaturage kugera mu rugo, abadafite impamvu zifatika bakusanyirizwaga ahabugenewe kugira ngo bahabwe inama zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse bakaza gucibwa n’amande yagenwe n’inama njyanama y’Akarere ka Kayonza.

















