MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Gatsibo batanze inzu 14 ku ngabo zarwanye urugamba rwo kwibohora

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
04/07/2021

Mu Karere ka Gatsibo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bizihije umunsi wo Kwibohora batuza bamwe mu bari ingabo z’igihugu barwanye urugamba rwo Kwibohora batari bafite aho baba, iki gikorwa bavuga ko kizahoraho.

Inzu zatashywe ni 14 zubatswe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Gatsibo, zose hamwe zifite agaciro ka miliyoni 63 z’amafaranga y’u Rwanda, muri buri murenge uko ari 14 hubatswe inzu imwe igenerwa abari abasirikare badafite aho baba.

Izi nzu zaherekezwaga na bimwe mu bikoresho byo mu rugo ndetse hari n’abaremewe bahabwa inka..

Ni igikorwa cyakozwe n’abanyamuryango ba FPR kandi bafatanyije n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo.

Bamwe mu bagenewe aya mazu bavuga ko ubuzima barimo butari buboroheye, ndetse abenshi icyo bahuriyeho ni uko batabanaga n’imiryango yabo bidatewe n’amakimbirane ahubwo ari ukubura aho baba bagahitamo kureka abagore babo bakajya kwibera iwabo none ubu bakaba bongeye gusubirana n’imiryango yabo.

Mu Murenge wa Kiramuruzi uwahawe inzu ni Sergeant Bitege Sam, yinjiye mu gisirakare mu mwaka wa 1991 akivamo mu mwaka mu mwaka wa 2002, ubu afite imyaka 62, ni umugabo wubatse ufite abana n’umugore, yemeza ko ubu yishimye kuko yababazwaga no kuba atabana n’umuryango we kuko ntaho yagiraga ho kuba.

Mu mvugo ye yagize ati: “Ubu nsa nk’uwageze mu ijuru, ubu ndatunganye mu bitkerezo, ndishimye cyane ndashima Perezida wa Repuburika watoje abanyarwanda akadutoza urukundo, ibyo batubwiraga turi ku rugamba nibyo mbonye urukundo n’ubu ruragaragaye.”

Mu Murenge wa Kabarore hari Sergeant Major Kabo Joel ubu afite ikibazo cyo kutabona, yinjiye mu gisirakare mu mwaka wa 1988 muri Uganda akivamo mu mwaka wa 2008, avuga ko we n’umugore we bari babayeho mu bihe bibi cyane bakodesha, inzu yabagamo ni na yo yakoreragamo bacuruza uduconco

Yakomje agira ati: “Ubu mfite ibyishimo bikomeye, sinabona uko mbivuga ndishimye binejeje umutima wanjye.”

Mu Murenge wa Ngarama hari umuryango wa Ntamavukiro Gafurafura, umugore we yitwa Mukarukara Pelagie, atanga ubuhamya bw’uburyo bari babanye mu bukene bakihanganirana, yemeza ko inzu bahawe yabahamirije ko FPR Inkotanyi ari umuryango koko.

Yakomeje agira ati: “Sinabona aho nahera mbashimira, sinabona n’aho nagarukiriza, twabayeho tutagira aho tuba , tugenda dukodesha inzu, hari naho twabaye mu nzu zidakinze, ndashimira umuryango wa FPR Inkotanyi, perezida wacu dukunda cyane Kagame.”

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko iki gikorwa kizahoraho, kuko abanyamuryango basanze ari ngombwa gufashanya hagati yabo kandi bagahera ku babaye kurusha abandi.

Yakomeje agira ati: “Hari bamwe mu basirikare bitanze kugira ngo tubone iki gihugu ariko bakaba batakiri mu gisirikare bari hano iwacu, muri bo harimo abakeneye icumbi, hari abakeneye gufashwa, twiyemeje ko kuri uyu wa 04 Nyakanga tuzaba dufite inzu ya buri umwe, ibyo twabikoze nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ari nawo wayoboye urugamba rwo Kwibohora”

Ni ku nshuro ya 27 u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibohora, aho gahunda y’igihugu igeze ubu ni ukurwana intambara yo kwibohora ubukene no guharanira imibereho myiza y’abanyarwanda.

Iyi nzu yahawe Private Ntamavukiro Gafurafura wo mu Murenge wa Ngarama
Umuryango wa Private Ntamavukiro Gafurafura mu nzu bubakiwe yubakishijwe amatafari ahiye, harimo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ndetse hari n’inka bahawe.
Sergeant Major Kabo Joel ubu afite ikibazo cyo kutabona, yinjiye mu gisirakare mu mwaka wa 1988 muri Uganda
Bitege Sam yinjiye mu gisirakare mu mwaka wa 1991

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Gatsibo

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera- Kanzenze: Abanyeshuri barenga 700 bakoraga ibirometero byinshi bajya kwigira kure bubakiwe ishuri

Bugesera- Kanzenze: Abanyeshuri barenga 700 bakoraga ibirometero byinshi bajya kwigira kure bubakiwe ishuri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU