MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera- Kanzenze: Abanyeshuri barenga 700 bakoraga ibirometero byinshi bajya kwigira kure bubakiwe ishuri

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
05/07/2021

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard kuri iki cyumweru ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora kunshuro ya 27, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Ntarama gutaha ku mugaragaro ikigo cy’amashuri gishya bubakiwe nyuma yaho abana babo bakoraga ingendo ndende bajya kwiga.

Ni ishuri rishya ryahanzwe mu mwaka ushize ubwo hubakwaga ibyumba birenga 800 muri aka karere, iki kigo cya G.S Cyeru cyubatswe gifite ibyumba by’amashuri 15 kongeraho n’ubwiherero 18.

Ku ikubitiro cyahise cyakira abanyeshuri 780 bigaga mu mashuri ari kure aho basabwaga kugenda ibirometero byinshi.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bishimira iri shuri bahawe hafi yabo ngo kuko abana babo bakoraga ingendo ndende bajya kwiga mu tundi tugari turi kure yabo.

Yesarakiza Gilbert utuye mu Mudugudu wa Cyeru mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, yavuze ko bishimishije kwizihiza umunsi wo kwibohora abana babo biga hafi bitandukanye na mbere, yavuze ko bibafasha mu kubakurikirana bakabasha gutsinda neza.

Yongeyeho ati: “Inyungu za mbere ku kuba bahiga ni uko biga hafi, ikindi cya kabiri biratworohera kubakurikirana kandi bikanadushimisha kuba hari ibikorwaremezo byatwegerejwe mbere yo kwishimira umunsi wo kwibohora, turashimira Leta cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko iki kigo cybatswe kugira ngo gifashe ababyeyi batuye Kanzenze kwigishiriza abana babo hafi bitandukanye na mbere ngo kuko bakoraga ingendo ndende bajyana abana kwigira kure.

Ati: “Ni ikigo gishya, bivuze ko kigiye kugabanya ingendo abana batuye muri kariya gace bakoraga bajya kwiga ku bindi bigo byari bisanzwe bihari, ubu hari abana 780, bivuze ko mbere bajyaga kure, biragabanya ingendo rero abana bakoraga, binatume abana bato batangira muwa mbere batangirira igihe.”

Yakomeje avuga ko hari abatinyaga ingendo ndende z’abana bigatuma babatangiza ishuri batinze, ahamya ko ubwo babonye ikigo hafi yabo bigiye gutuma abbabyeyi batangiriza abana igihe.

Meya Mutabazi yanavuze ko ikindi iki kigo kizafasha ari ukugabanya ubucucike mu bindi bigo ngo kuko wasangaga mu bigo byegereye iki kigo gishya wasangaga hari ubucucike bw’abana benshi.

Kuri ubu Akarere ka Bugesera mu ngengo y’imari y’umwaka warangiye muri Kamena 2021 hubatswe ibyumba by’amashuri 878 harimo ibyubatswe na Leta ndetse n’ibindi byubatswe ku bufatanye na Banki y’Isi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: BugeseraKanzenzeNtarama

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibyo utari uzi ku mpyisi, inyamaswa irya ibyasigajwe n’izindi, ifatiye runini urusobe rw’ibinyabuzima

Ibyo utari uzi ku mpyisi, inyamaswa irya ibyasigajwe n’izindi, ifatiye runini urusobe rw’ibinyabuzima

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU