MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Umudugudu wakoze icyumba ntangamakuru cyo kurwanya COVID-19

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
12/10/2021

Mu Mudugudu wa Matinza mu Kagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu bashyizeho uburyo bwihariye bwo kumenya amakuru y’Icyorezo cya COVID-19 mu mudugudu.

Ubwo hamurikwaga ibiro by’umudugudu wa Matinza abaturage biyubakiye, mu nteko y’abaturage yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukwakira, aho yitabiriwe na komite nyobozi y’Akarere ka Kayonza ndetse n’inzego z’umutekano, mu bukangurambaga bwihariye bw’isuku n’umutekano hagamijwe kugira umudugudu uzira icyaha; abayobozi basuwe iki cyumba.

Icyumba ntangamakuru (Command Post) cy’umudugudu cyashyiriweho kurwanya Icyorezo cya COVID-19 cyatangiye mu kwezi kwa Kanama ndetse ngo bimaze gutanga umusaruro nk’uko bitangazwa n’umukuru w’Umudugudu wa Matinza Musabyimana Bernard,

Yagize ati: “Twitoyemo abantu 15 mu mudugudu bazenguruka umudugudu bakurikirana uburyo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ashyirwa mu bikorwa, abo bantu twabagabanyijemo ibice bitatu bagakora basimburanwa buri munsi, ku mugoroba turahura twese tugakusanya amakuru twabonye tukayandika.”

Mu biro by’Umudugudu wa Matinza harimo ishusho y’umudugudu n’amakuru yose aranga uyu mudugudu, niho hari amakuru yose ya COVID-19, kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 kugeza ubu muri uyu mudugudu harwaye abaturage babiri gusa.

Musabyimana Claudine ni umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Matinza avuga ko basobanukiwe akamaro ko kwirinda icyorezo cya COVID-19,

Yakomeje agira ati: “Abantu 15 batowe nitwe twabitoreye, twishatsemo abantu b’inyangamugayo badufasha mu bukangurambaga bwo kwirinda icyorezo, aba bantu bigisha abaturage kwambara udupfukamunwa neza, guhana intera no kwirinda ko abantu bajya mu tubari Kandi tutemewe”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimye abaturage bo muri uyu mudugudu intambwe bateye yo kumenya amakuru ku cyorezo cya COVID-19, yakomeje agira ati: “Iki cyumba gitangirwamo amakuru twagishimye Kandi turasaba ko kizakomeza gukora niyo iki cyorezo cyarangira, kizakomeze kibe icyumba ntangamakuru ku ngeri zose.”

Umudugudu wa Matinza ugizwe n’ingo 214, abaturage 1007, aba baturage nibo bafatanyije mu kwiyubakira ibiro by’umudugudu bifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaCOVID-19

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Meya Mutabazi yibukije abaturage kudahugira ku gukaraba intoki gusa bakita no ku isuku y’umubiri wose

Meya Mutabazi yibukije abaturage kudahugira ku gukaraba intoki gusa bakita no ku isuku y'umubiri wose

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU