Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwongeye gukangurira abaturage kugira umuco w’ isuku irenze iyo gukaraba intoki bagakora isuku y’umubiri wose batibagiwe n’aho batuye cyangwa aho bakorera.
Muri iki gihe gukaraba intoki bimaze kumenyerwa na buri Munyarwanda wese utibagiwe abatuye isi, bitewe na zimwe mu ngamba zo kwirinda Icyorezo cya Covid-19.
Ni mu gihe kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukwakira mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba hatangijwe ukwezi kwahariwe kwita ku isuku n’umutekano;
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, ahuza isuku no kwirinda Icyorezo cya Covid -19, ariko kandi akongera kwibutsa abaturage ko batagomba guhugira mu gukaraba intoki gusa, nyamara bafite umwanda ahandi ku mubiri.
Ati: “Kugira ngo turwanye Covid-19 harimo n’isuku; gukaraba intoki bifite aho bihuriye. Ariko isuku tunavuga muri rusange yo ku mubiri ntabwo ari ugukaraba intoki gusa. Ni ukongera kwibutsa umuturage gukaraba umubiri wose kugira ngo agire isuku, tutazasigara gusa mu kintu cyo gukaraba intoki kubera Covid-19, nyamara umuntu afite umwanda ku mubiri.”
Ni mu gihe bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko umuco wo kugira isuku muri rusange wahoze ubaranga kuva na kera, ariko kandi ko n’icyorezo cyatumye bongera kunoza isuku hagamijwe kukirinda.
Ubwo baganiraga n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU, abaturage bo mu Murenge wa Ruhuha bavuze ko umuco w’isuku bamaze kuwugira uwabo bitewe n’ibikorwaremezo bamaze kugezwaho ku bufatanye bw’Akarere n’imwe mu mushinga yibanda ku isuku nka ‘Water Aid Rwanda, birimo amazi nka kimwe mu bibafasha kunoza isuku.
Yankurije Yuriyana w’imyaka 70 utuye mu Kagari ka Bihari, Umurenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, avuga ko uretse no gukaraba intoki, bakaraba n’umubiri wose kuko bafite amazi mu mudugudu.
Ati: “N’ubundi twarakarabaga, ariko noneho hajeho umwihariko kubera Corona. N’umubiri turiyuhagira amazi ntabwo ari ayo tugura, tuyakura munsi y’urugo iwacu nta n’ubwo tuvoma Cyohoha; amazi turayafite.”
Kamashana François na we utuye mu Murenge wa Ruhuha, avuga ko gukaraba byabaye umuco cyane nyuma y’aho Icyorezo cya Covid -19 cyiziye.
Uyu musaza w’imyaka 68 avuga ko mu kubigisha uko birinda icyorezo byatumye bongera usuku.
Ati: “Dutangiye kumva icyo cyiza cyateye, batangiye kutwigisha gukaraba intoki. Noneho rero birushaho, bihita bitwongerera isuku.”
Umwe mu mishanga ifatanya n’Akarere ka Bugesera kugeza ibikorwaremezo ku baturage ‘Water Aid Rwanda’, uvuga ko ufite gahunda yo kongera ibikorwa bigamije gufasha umuturage kugira isuku nko kubafasha kubaka ubwiherero no kwegereza amazi abaturage.
Umukozi wa Water Aid Karangwa Camille, avuga ko bagifite byinshi bateganyiriza abaturage mu kubafasha kongera isuku.
Ati: “Kuva twagera hano, kugeza amazi meza ku bayakeneye twarabikoze kandi tuzabikomeza, tuyageza mu mavuriro, ku mashuri kandi tuzabikomeza, tuyageza ahantu hahurira abantu benshi, ku buryo babasha gukaraba bakagira ya suku nyine. Dufite ibikorwa bijyane n’isuku n’isukura nabyo bigikomeza.”
Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano muri aka karere ka Bugesera, ni igikorwa cyatangiye tariki ya 12 Ukwakira 2021, kikazamara igihe kingana n’ukwezi.










