Umuryango ‘Living Channel Services’ wita ku bana bafite ubumuga bukomatanyije n’imiryango yabo, kuri uyu wa 15 Mata yasangiye n’iyo miryango umunsi mukuru wa Pasika hagamijwe ko bishima kandi n’abandi baturage baturanye n’iyo miryango bakabifatiraho urugero.
Umuryango utari uwa Leta udaharanira inyungu ‘Living Channel services’ ukorera mu Rwanda no mu Gihugu cya Canada, ufasha abana 30 bafite ubumuga n’imiryango yabo itishoboye mu Karere ka Kayonza, mu mirenge ya Kabarondo, Mukarange na Gahini kuva mu mwaka wa 2017.
Ubuyobozi bw’uyu muryango bwabwiye MUHAZIYACU ko washinzwe hamagijwe gufasha abana bafite ubumuga bw’ingingo n’ubwo mu mutwe bo mu miryango itishoboye.
Mu rugendo rwo gufasha abo bana, imiryango yabo yarahujwe yorozwa amatungo magufi, buri mwaka yishyurirwa Mituweli, igahabwa ubufasha butandukanye mu bijyanye n’ ibiribwa, ibikoresho by’isuku, imyambaro; no gukurikirana abana bafite ubumuga by’umwihariko mu burezi n’ubuvuzi.
Igikorwa cyo gusangira n’abo bana bafite ubumuga n’imiryango yabo mu Karere ka Kayonza cyabaye kuwa Gatanu tariki 15 Mata i Mukarange, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika urizihizwa n’abemera urupfu n’izuka rya Yesu Kristo kuri iki cyumweru tariki 17 Mata,
Dusabe Jacky Uhagarariye Umuryango Living Channel Services mu Rwanda yagize ati:”Gusangira nabo uyu munsi biri mu rwego rwo gusangira nabo umunsi mukuru wa Pasika, ni ugusangira nabo ngo bishime, babone ko hari abantu babatekerezaho muri sosiyete ariko tunashishikarize abandi bantu kugira uyu muco wo kumenya ko hari abana bameze gutya babakeneye. Abanyarwanda barebe aho batuye, hari abana bameze gutya benshi ariko batibukwa; ufite umuturanyi ufite ubumuga agende amurebe basangire amuhe Pasika na we ibyishimo by’uko yitaweho bimugereho.”
Musengimana Seraphine utuye mu Kagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange ni umwe mu babyeyi bafite abana bafashwa na ‘Living Channel Services’, umwana we w’imyaka irindwi afite ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kumva no kutavuga,
Yagize ati: “Uyu mwana wanjye mubyara yari afite ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kutavuga ariko nari nihebye kubera ubukene bwo kutazabasha kumuvuza, yamaze imyaka itatu atari yahaguruka. Living channel iramfasha byose bishoboka, ubu ariga baramwishyurira, baramuvuza, iyo badufashije baduha imbuto, ifu zivanze n’ibiryo. Mu rugo turi umuryango w’abantu barindwi buri mwaka batwishyurira Mituweli, Imana izabahe umugisha pe; kandi twashimiye cyane abadufashije kuduha uyu munsi mukuru wa Pasika.”
Murekatete Angelique Umukozi w’Umurenge wa Mukarange ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza avuga ko hirya no hino hakiri abandi bana bafite ubumuga bukomatanyije kandi batishoboye bakeneye gufashwa kugira ngo imibereho yabo n’imiryango yabo irusheho kuba myiza.
Ikindi yagaragaje nk’ikikirimo imbogamizi ku bana bafite ubumuga bukomatanyije ni ibijyanye n’imyigire yabo kuko ahenshi usanga bigoye kandi bihenze, ugereranyije n’ubushobozi bw’imwe mu miryango myinshi ifite abana bafite abana bafite ubumuga.
Ubuyobozi bw’ Umuryango ‘Living channel services’ mu Rwanda buvuga ko mu kurushaho kwita kuri aba bana bafite ubumuga bukomatanyije mu Karere ka Kayonza muri gahunda bafite harimo gukora ubuvugizi kugira ngo hubakwe ikigo kizajya gikorerwamo ubugororangingo, kwiga ku buryo bwihariye, no gushyiraho ahantu ababyeyi bajya basiga abana babo mu gihe bagiye mu mirimo yindi y’amaboko iteza umuryango imbere; no kuzongera umubare w’imiryango y’abana bafashwa uko ubushobozi buzagenda burushaho kuboneka.
Nshimiyimana Aime Umunyamahanga uhoraho w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kayonza-JADF Kayonza yashimye uruhare rwa ‘Living Channel Services’, anasaba abafashwa na yo guharanira impinduka,
Ati: “Nk’ababyeyi turabasaba uruhare rwanyu ko rwadufasha kugira ngo duhinduke, niduhinduka tunacuke kuko hari abantu benshi bagomba gufashwa,…impinduka zigaragarira ku kuba umuntu ajya muri porogaramu yo gufashwa, igihe kikagera akayivamo, agatangira kwifasha.”
Umuryango Nyarwanda muri rusange n’imiryango ifite abana bafite ubumuga by’umwihariko basabwa kuzirikana ko umwana ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi, afite uburenganzira bwose nk’abandi burimo ubwo kurerwa neza, kwitabwaho, kwiga, kugaburirwa, kugirirwa isuku, kwandikishwa mu irangamimerere; no kudahezwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.












