Manzi Aloys warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Karere ka Gatsibo i Rwankuba mu Murenge wa Murambi atanga ubuhamya bw’uko ababyeyi be n’abavandimwe be bishwe bazira ko ari Abatutsi akaba yarasigaranye na mukuru umwe mu bana 11 bavukanaga.
MUHAZIYACU yabateguriye ubu buhamya Manzi Aloys yatangiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro tariki ya 11 Mata 2022, itariki y’amateka yihariye ku Karere ka Gatsibo
Ababyeyi ba Manzi ni Gatabo Justin na Mukakarima Clotilde bombi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, se yaguye muri Kiliziya Kiziguro bamuta mu rwobo rwari hafi yaho ariko nyuma yaje gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso wa Kiziguro.
Manzi Aloys yagize ati: “Data yaguye muri iyi Kiliziya bamujyana muri uru rwobo hirya bakaba baramwimuriye muri uru Rwibutso rwiza twishimira, mama we ntiyabashije kuhagera n’abavandimwe kuko baguye i Rwankuba ni ho twari dutuye mu Murenge wa Murambi muri aka karere ka Gatsibo”
Kuvangura amoko byakorwaga no mu mashuri
Manzi yagize ati: “Nsubiye inyuma ndibuka nkijya guca akenge ubwo nigaga mu mashuri abanza nibwo natangiye kumenya ikintu cy’ivangura, nibwo baduhagurutsaga mwese murabizi bahagurutsa abantu bavuga ngo Abahutu muhagurike Abatutsi muhaguruke,”
“Ndibuka rimwe baje kuduhagurutsa nigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, kuko ngewe ntari mbizi abandi barahaguruka ngewe ndakomeza ndicara Abahutu barahaguruka Abatutsi barahaguruka, noneho mwarimu aza kubara imibare abona hari umuntu utahagurutse nibwo yaje kumvumbura araza ankubita inkoni mu bitugu ati kuki wowe utahagurutse nturi uwo kwa Gatabo, kuki utahagurutse mu batutsi?”
“Guhera ubwo nibwo natangiye kumenya ngo turi iki, ariko ubundi aho ngaho wasangaga nta kibazo gihari abana tujya kuragira hamwe, tujya kuvoma hamwe, bamwe bahisha inzoga bagatumirana abandi ugasanga nta kibazo gihari, twe nk’abana twabonaga nta kibazo usibye ko abari bakuru bari bazi ibyabaye guhera muri 1959, na 1973 ayo mateka bari bayazi ariko icyo gihe twebwe nk’abana ntacyo twabonaga ,byaje guhinduka rero bigeza muri 1990 ubwo RPA Inkotanyi batangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu, twatangiye kwitwa ibyitso batangira kuvuga ngo ingo z’Abatutsi bariya ni ibyitso; bagezaho babishyira mu bikorwa cyane hatangiye ikintu cy’amashyaka haje ishyaka rya MRND yari isanzwe ihari haza MDR haza PR haza n’andi mashyaka menshi.”
“Nibwo hatangiye za mitingi hatangira, ikintu cyo kubohoza abantu babakubita babashyira mu mashyaka amwe babashyira muyandi, batangiye rero icyo gihe kudutera bakajya bategera abantu mu Kabuga, yari isantere yahuriragamo imihanda, ugasanga barahategera Abatutsi n’abandi bo mu mashyaka yandi; icyo gihe bajyaga bahakubitira abantu. Hari nk’uwitwa Bucye wari uwo mu muryango wange barahamukubitiye nari umwana ariko narabibonaga bamwambura igare, bamusiga ari intere, icyo gihe ndiruka njya murugo ndabibabwira ati se natwe nta kindi twakoraho.”
Abicanyi bagiye bagaba ibitero no mu ngo
Manzi Aloys warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asobanura uburyo abicanyi bagabaga ibitero mu ngo,
Ati: ““Byarakomeje bigera igihe baduteraga, hari ubwo baduteye duhungira hano i Kiziguro baraje baza murugo ari nijoro batera amabuye hejuru y’ibati ryacu, baraza hari inzu twari dufite y’ibati n’indi y’ikigonyi ababyeyi birariragamo twe tukibera mu nzu y’ibati. Baraza hose inzugi barakubita badukuramo, Papa baramukubita bamumena umutwe, icyo gihe tuzinga utuntu twose duhungira i Kiziguro. Twaraje tuhamara nk’icyumweru batwizeza amahoro turongera dusubirayo, icyo gihe twabaga hano hirya mu bibeho aho bigishirizaga amasakaramentu, abiteguraga kuyahabwa hano kuri Kiliziya.”
Manzi avuga ko muri 1991 basubiye i Rwankuba ariko bakomeza gutotezwa,
Yagize ati: “Icyo gihe twarahavuye muri 1991 dusubira i Rwankuba ariko bikomeza kuba kwa kundi dukomeza gutotezwa, dukomeza gukubitwa, ndibuka icyo gihe duhungira inaha bari bakubise abantu benshi. Bari bakubise abantu b’i Rwankuba twe twari dutuye hakurwa i Gituza bajya kwa Petero Burondiyo baramukubita umuryango we baratemagura, bajya mu baturanyi ahitwa kwa Kalisa n’ahari umukecuru witwaga Mukacyoya baramukubita baramwica; icyo gihe mu bamwishe harimo umugore wari uzwi bita Nyirazamani wari uzwi nk’interahamwe ikomeye; abagore ngo ntibari interahamwe bari interamwete yarabakuriye muri ako gace.”
“Ariko abo bose bari bashyigikiwe na Gatete wari uzi kariya gace kuko niho yavukaga ni we wari ubari inyuma, ubwo rero mu kugaruka aho ngaho i Rwankuba nta mahoro twagize, hakomeje kuba ibyo bitaga mitingi z’amashyaka. Ndibuka higeze kuba mitingi ibera ku kibuga cy’umupira cya Gituza rugura y’akagari ubu ngubu aho kari, icyo gihe habaye mitingi ikomeye hazamo interahamwe nyinshi, hazamo abayobozi benshi ba MRND icyo gihe abakuru ntibabashaga kuza, ariko twe twabashaga kuza kureba.
“Icyo gihe harimo umugabo wari uyoboye iyo mitingi yari nka MC, yitwa Rwamunobe ni uw’ i Nyabisindu n’ubu ngubu njya mubona baramufunguye. Yari ahari asingiza Gatete n’interahamwe zose wumva yabagize intwari.”
Manzi Aloys yavuze uko byagenze bigeze muri 1994 mama we na bamwe mu bavandimwe be babatwikira mu nzu
Ati: “ Mu 1994 ndibuka baraduteye batera n’abandi batutsi b’i Rwankuba, baraje hari kuwa kane ndabyibuka sinjya mbyibagirwa, nibwo habaga isoko ry’ahantu bitaga Gisenyi noneho baraza ngira ngo iwacu hari mu hantu bahereyeho, bamanutse haruguru y’iwacu bafite ukuntu bavuzaga induru bavuza amafirimbi, ingoma, bajegeza ibintu, tubumvishije dukwira imishwaro, icyo gihe abana b’iwacu na Mama bagiye murugo twari duturanye rw’uwitwa Medaridi Nzabakurana, icyo gihe ngewe ntabwo nagiye kure nihishe hafi mu miyenzi .”
“Icyo gihe papa na we yaciye ukwe arahunga, tuza kumva ko we yageze hano mu kiliziya, ubwo rero baraje baratangira bakubita inzugi, barasahura basambura amabati bashakisha abantu ngo babice, icyo gihe barashakisha babura abantu murugo bajya ku rwo twari duturanye nibwo baje kumenya ko Mama ahihishe n’abandi bana bo murugo. Murugo twari abana benshi twari abana bageze kuri 11, njyewe nari nari umwana wa 6, Mama yari yihishanye n’abana bato baramufata baramuzamura nabo bana bato n’undi mwana yari ahetse baraza bamujyana murugo bafata ya nzu y’ibyatsi bamushyiramo inzu barayitwika bahagarara aho ngaho mpaka imaze gukongoka.”
“Njyewe aho nari ndi ntabwo hari kure y’iyo nzu, hari hagati y’iyo miyenzi kandi imiyenzi yari yegereye inzu, umuriro ugataruka ukangwaho ariko nkagerageza kwimunyamunya kugira ngo ntinyagambura bakambona, ariko ku by’ubusa interahamwe zakomeje gushakisha noneho uwitwa Mubirigi na we yari interahamwe ikomeye, izakungwaho yorosora utwatsi twari tundi hejuru noneho ambonye ndavuga nti ibyange birarangiye; nkaba nari mfite amakayi mu kantu k’agakapu nicyo kintu nari nabashije guhungana.”
“Ya makayi nari mfitemo amafaranga igihumbi gusa narayashyize mu gifuniko cy’ikayi inyuma, noneho ndavuga nti se ndarengerwa n’iki? Ndavuga nti reka mubwire ko harimo amafaranga nimuha ako gakapu nkamubwira ko harimo amafarannga arava aho ngaho andeke, ndamubwira ngo aho harimo amafaranga yatware ariko undeke ntunayashakire hano izindi nterahamwe zitakubona, afata ka gakapu ku bw’amahirwe mbona aragiye.”
“Aragenda ayashakira hirya, ariko nsigarana ubwoba nzi y’uko ari buze kugaruka kuko numvaga ko amafaranga atari butume andeka cyangwa akabiganirira izindi nterahamwe noneho zikaza zikahankura. Ubwo baragiye bahiga ibintu byose babonye inzu yarangije baragenda ariko hagati aho ikintu ntajya nibagirwa ni amarira y’umwana Mama yari ahetse ni we muntu nabashaga kumva ataka arira na n’ubu ayo marira ntajya amvamo.”

“Ubwo baragiye noneho ngewe ndahaguma nanirwa gusohoka aho hantu mvuga nti nisohoka barambona ntegereza ko bwira, bumaze kwira ndasohoka. Naragiye njya ku mugabo twari duturanye witwa Medaridi aho Mama yari yahungiye ntabizi ko ariho bamukuye, noneho ndavuga ngo reka njye kuharara wenda barampisha mpageze bati tubabarire utuvire aha n’abandi bahabakuye bajya kubica na we batakutwicira mumaso.”
“Ubwo mpita mpava ndagenda njya ku rundi rugo, hari umugabo witwa Gasigwa twari duturanye hari hariyo umuhungu we izina nibuka ni Karamu yigaga muri Semineri mu bapadiri, mubwira uko byagenze aranyakira turararana mutekerereza uko ibintu byose bimeze, arambwira ati rero ibintu bimeze nabi na hano barimo barashakisha umuntu wese babonye yabitse Umututsi baramwicana na we; ngiye kuguhisha ariko mugitondo nibucya urebe ahantu ujya kwihisha.”
“Naraharaye mugitondo ajya kunyereka ahantu nihisha, ndihisha arambwira ati ngiye kugushakira amakuru namenye ko abandi barimo guhungira i Kiziguro hanyuma na we uze kujyayo, hanyuma areba aho interahamwe ziri araza arambwira. Bigeze ku mugoroba arambwira ngo nibigeza nka saa sita z’ijoro interahamwe ziraba zivuye mu muhanda ufate inzira ugende ujye i Kiziguro wowe ntunyure mu muhanda ahubwo ujye ujyenda upima ikirere ariko utanyuze mu muhanda. Niko nabigenje ngenda nkatakata inzira zose z’ibishagunda ndagenda mpaka i Kiziguro, nkigera hagati ya Kiziguro na Murambi niho naboneye interahamwe mu muhanda sinazirebaga hari nijoro ariko narazumvishije ngiye kuzigwamo mpita nkata nzamuka mu ntoki z’i Kiziguro ngera ku kiliziya, ngeze hano ku kiliziya nsaga ikiliziya kirakize nkumva abantu barimo bavuga ariko nakomanga nkabura umuntu unkingurira, njya ku muryango w’igipangu naho mbura unkingurira.”
Manzi ageze ku Kiliziya ya Kiziguro yakomeje kubura umukingurira yigira inama yo kujya mu baturanyi,
Yakomeje agira ati: “Nigiriye inama yo kujya kureba urugo ruturanye na kiliziya hitwaga kwa Karambizi n’umuvandimwe we Munyaneza niho nagiye kuko nari narabamenye ubwo twahazaga muri 1991, nibwo namenye aba bantu bari baziranye n’iwacu ndavuga nti reka ngeyo. Mpageze nabo bati nyamuneka interahamwe zimeze nabi nizigusanga hano zirakwica, abantu bose barimo kujya mu kiliziya koresha uko ushoboye mugitondo ujye ku kiliziya; biga mayeri yo kumpa utugerekani ngo ubwo ndi umwana baragira ngo ngiye kuvoma, ndatwitwaza ariko ngeze ku kiliziya nkumva umutima umbuza kwinjira mu kiliziya. Uwo mutima waraje sinzi aho wavuye nkajyenda nahagera nkabona interahamwe n’abasirikare bagendegenda hano ku Kiliziya.”
“Ariko kuko babonaga ndi umwana nifitiye utuvomesho ntibamenye ko ndi impuzi, naragiye icyo gihe nanga no gukomanga ku kiliziya, nsubirayo ndababwira nti banze kunkingurira nta muntu ukingura Kiliziya ndagenda noneho mbayo. Hano abahazi kwa Munyaneza baturanye n’igipangu cya kiliziya narahagiye ndarayo ijoro rimwe irya kabiri interahamwe zitangira kumenya yuko mpihishe n’undi muhungu bitata Rugayi ,mperutse kumenya ko yitabye Imana; Imana imwakire.”
“Icyo gihe twaraharaye interahamwe ziza bwenda gucya zibaza Karambizi twari turi kumwe bati bite aba bantu baturutse he, aratuvuganira biranga biba iby’ubusa bamutwara iradiyo kugira ngo bakunde kugenda, noneho bukeye bwaho dutangira kumva imbunda zisakuza cyane barimo kurasa imiryango ya kiliziya. Icyo gihe bararashe cyane ndavuga nti noneho interahamwe zingezeho, bararasa cyane imiryango bayikuramo bajyamo bica abantu, noneho zirazenguruka zinsanga kwa Karambizi ari nyinshi ,baransohora batangira kumbaza ibibazo byinshi bati waturutse he nkababwira i Nyamiyaga, bati uri uwo kwande, nkabeshya amazina, bati ko tutakuzi hano bakageraho bakamvuganira bati uyu mwana nyamuneka n’uwo mu muryango yaje kudusura ntibabyemere.”
Manzi avuga uburyo abo bicanyi bamuvuyeho bakurikiye uwari abacitse,
yagize ati: “Noneho uko bicaga mu Kiliziya hari umuntu wasimbutse wari ubacitse naje kumenya ko ari umuhungu wo kwa Nyamucencuro, noneho bamwirukaho za nterahamwe zose zimvaho ziramwirukangana nguma aho ngaho, bica abantu mu kiliziya ntihagira interahamwe zingarukaho kuko inyinshi zagiye kwica abantu tuhamara nk’imisi ibiri noneho numva imbunda ziremereye zaturikiraga hano i Kizuguro.”
“Noneho urebye intambara yari yegereje hano hari hashize iminsi micye rwose, nuko habaye kwa Gatete, iyo haba ari ahandi hantu haba hararokokeye abantu benshi nta cyumweru cyangwa bibiri byashize Jenoside itangiye Inkotanyi zisanga abantu barabishe hano mu kiliziya. Abajyanwe mu rwoba bagira abo bakuramo noneho ngewe kuko nari ndi kwa Karambizi na Munyaneza narahagumye abantu batangira guhunga.”
“Nabonye abasirikare bo kwa Habyarimana bazamuka mbareba n’abantu bahunga twebwe turavuga tuti niduhunga interahamwe ziratwica, tuguma aho ngaho, noneho hari abasirikare baje kwa Munyaneza bamubaza ibintu byinshi impamvu atahunze, tugiye guhunga baramusigarana tugeze aho twebwe turahunga nyuma abantu benshi bagiye tugeze kuri kaburimbo hepfo, nibwo twahasanze abasirikare bo kwa Habyarimana bahageze batunze imbunda mu muhanda baryamye muri rigori baratubaza bati murajya he byakomeye murebe aho mujya ntimurenge aha.”
“Icyo gihe twagiye munsi ya kiliziya tujya murugo rwari ruhari ndi kumwe n’abana bo kwa Munyaneza n’umugore we n’uwo Karambizi n’undi muryango wo kwa Segicondo Gamarie, icyo gihe twarajyanye tujya muri iyo nzu turaharara mugitondo twumva amasasu ariko atavuga cyane make make, nibwo twagiye kubona abasirikare batuguyeho, ariko tubona ntibasa nk’abo twanyuzeho ku muhanda bo kwa Habyarimana.”
Manzi yageze aho abona abasirikare b’Inkotanyi
Yakomeje agira ati: “Noneho baraza bajya ku muryango w’inzu twari turimo bati musohoke mumanitse amaboko turasohoka batubaza ibibazo byinshi bati kuki mwe mutahunze tuti twatinyaga ko interahamwe ziri butwice. Babaza uwo mugabo Segicondo kuko ni we wari mukuru akagenda abasubiza bati ashobora kuba atatubeshya atubwiza ukuri, bati rero niba mwari muhunze nimuhumure twe turi Inkotanyi ntacyo mukibaye. Baradufata batujyana ku ishuri ryisumbuye rya Kiziguro, tuhasanga abandi bahazanye kuko niho bari bashyize inkambi turahaba kubw’amahirwe.”
“Ariko mu kunyura hariya ku ishuri ryisumbuye rya Kiziguro twanyuze kwa Karambizi no kwa Munyaneza dusanga Munyaneza n’umucyecuru bamwishe abana be twari kumwe baransarana mbura icyo nkora, ngerageza kubihanganisha, turagenda tujya kwa Segicondo noneho niho twavuye tujya mu nkambi kubw’amahirwe mpasanga abantu bo kwa sogokuru i Kiramuruzi bari barokotse icyo gihe mbana nabo tuza kuhava tujya i Kiramuruzi mu nkambi tuhamara nk’amezi abiri biba ngombwa ko abantu basubira mu ngo tujya kuba ahantu bita Diyafara tuhamara iminsi, tugezaho tujya mu ngo ariko ubwo ingo bari barazishenye amazu abarambuye inzugi n’amadirishya barabikuye, tubanza gusana dutangira ubuzima busanzwe.”
Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Manzi avuga uburyo yatangiye ubuzima kugeza aho ageze uyu munsi
Ati: “Mu gutangira ubuzima busanze ngewe nta kindi nakoze nasubiye mu ishuri njya mu ishuri ribanza rya Kiramuruzi kubw’amahirwe ndangiza neza, ndatsinda bajyana mu ishuri ryisumbuye rya Muhura mparangiriza icyiciro rusange, nkomereza muri Lyce saint Alexandre ya Muhura ndaharangiriza, …mbona akazi mu nzego z’ibanze mu kagari. Icyo gihe ndavuga nti ntabwo nabaho ntiga njya kwiga[Kaminuza] nirihira imyaka ine, nyuma nakoze mu burezi nzakubuvamo; ubu ndimo ndakora mu muryango utegamiye kuri Leta wita ku burenganzira bw’abana.”
“Mu gusoza rero ndashimira ingaba za FPR Inkotanyi kuko ni zo zadukuye mu menyo ya rubamba, nizo zaturokoye igihe zadukuraga aho twari twihishe, zidusubiza ubuzima turongera tuba abantu. Ndashimira Leta y’ubumwe kuba yaradushyiriyeho gahunda zitandukanye bakadushyiriraho ikigega FARG tukabasha kwiga n’ubu kuba ndiho ni uko nabashije kwiga nkabasha kugira ibyo nkora.”
Manzi Aloys yasoje ubuhamya bwe agira ati: “Iyo ntaza kwiga nibura n’ayo yisumbiye ntacyo nari kwigezaho, wenda mba naragiye mu biyobyabwenge akaba aribyo binsarika, ariko ndashimira Leta y’ubumwe yaduhaye uburezi, ndabashimira kuba baratwubakiye uru rwibutso Papa akaba atakiri mu cyobo akaba yarimuwe ari mu rwibutso ariho nzajya musanga nje kumwibuka, nkashima ko mama twagiye tukayora ivu{aho bamutwikiye] turizana mu Rwibutso nkajya mvuga nti ndaza kuhibukira umuryango wose ni ho uri .”







