Abanyamadini n’amatorero bo mu Karere ka Kayonza bishimira inyigisho bahawe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hifashishijwe imfashanyigisho mpuzamahanga yitwa GALS ikoresha ibishushanyo, hagamijwe kugira umuryango utekanye kandi uteye imbere.
Mu guteza imbere ubuhinzi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, leta y’u Rwanda yashyize i Kayonza umushinga wa KIIWP (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project) wo kuhira imyaka mu mirenge 8 y’aka Karere yakundaga kwibasirwa n’izuba, muri KIIWP kandi bafite intego zo kurwanya ubukene mu karere ka Kayonza aha niho hinjiriramo gufasha imiryango kubana neza kugira ngo ibashe kugerwaho n’amahirwe yose KIIWP itanga na nyuma y’uyu mushinga imiryango izakomeze ibane neza.
Gisa Shakila ni umukozi wa KIIWP ushinzwe uburinganire, urubyiruko n’imibereho myiza, yemeza ko guhugura abanyamadini n’amatorero bo mu Karere ka Kayonza biri mu ntego yo kugira umuryango utekanye kandi uteye imbere.
Ubu bifashishije imfashanyigisho y’uburyo bw’ibishushanyo izwi nka GALS (Gender Action Learning system).
Yakomeje agira ati: “Bisa nk’aho ari ubwoko bushya bw’agakiza tubigisha bwiyongera kuzo bari basanzwe batanga kuko bigishwa kwivana mu bukene, kubana neza, kubahana mu muryango, mu byo bigishwa harimo indoto y’ubukungu, aho bigishwa kudahingira umunsi wo kubaho gusa, bigishwa kuzigama kongera amasaha y’akazi, bigishwa kandi kugira intego y’ibyo bifuza kugeraho bakiha igihe kandi bazakurikiza.”
Bamwe mu banyamadini bitabiriye izi nyigisho bahawe bemeza ko zabafashije kumva neza no gusobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kandi ko biteguye kubyigisha abo bashinzwe kuyobona aho basengera.
Pasiteri Rwamunyonza Deo Nóel asengera mu itorero Assemblee de Dieu yagize ati, “Icyo twakuyemo ni uko umugabo n’umugore bagomba kuzuzanya nk’umuryango, ntihagire uwumva ko hari imirimo akwiye guharira mugenzi we gusa.”
Yemeza ko izi nyigisho z’umuryango utekanye kandi uteye imbere bazihawe mbere ukwabpo, nyuma bifuza ko bazazihabwa bari kumwe n’abagore babo kuko basanze zibafatiye akamaro, kuko byazanye impinduka mu muryango we, dore ko bakorera ku ntego kandi ntawuvunisha mugenzi we kuri ubu ntasiganya umugore we mu gusasa, cyangwa se kwita ku bana be igihe umugore we adahari cyangwa se yagize akazi kenshi.
Nyirabirori Clarisse ni umuyislamukazi wo mu Murenge wa Kabarondo, yemeza ko we n’umugabo we byabafashije kwiyubaka kandi buri wese afite inshingano zo kubaka umuryango
Yakomeje agira ati: “Hari abagabo biyumvisha ko inshingano zabo ari ugushaka amafaranga atunga urugo, ariko we nta murimo wo mu rugo n’umwe umureba n’iyo yaba yasigaranye abana njye nagiye, abana kugira ngo barye bakarindira ko nyina agaruka.”
Ikindi aba banyamadini n’amatorero bahuriyeho ni uko uwumvise neza izi nyigisho byamufashije guteza imbere umuryango we bityo bakaba barafashe umugambi wo kujya kuzigisha mu nsengero kandi nta soni bibateye kuko bazaba bigisha ibyo babayemo.
Umushinga KIIWP ufite gahunda yo kuzahugura abaturage ibihumbi 40 muri iyi gahunda yo kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere, kugeza ubu hamaze guhugurwa abantu basaga ibihumbi umunani, kuri iyi nshuro hahuguwe imiryango 44 y’abanyamadini n’amatorero irimo abantu 88, bahuguwe iminsi itatu bigishwa ku “indoto” zirambye, “Igiti cy’uburinganire,” aho umugore, umugabo n’abana b’abahungu n’abakobwa bafatanya imirimo yinjiza amafaranga n’itinjiza, bigamije iterambere ry’urugo, icya nyuma ni “indoto ya diyama” aho umugore n’umugabo bagomba kumenya icyo umwe akunda akakimukorera, amenya ibyo yanga akabyirinda bigasorezwa kuri gahunda bihaye yo kubisangiza abandi.









