MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Aborozi bikomye abatubahiriza gahunda yo kororera mu biraro bagahinga 70% y’inzuri bahawe

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
25/03/2024

Hari aborozi bo mu Karere ka Kayonza basaba ubuyobozi bw’Akarere guhagurukira bagenzi babo batubahiriza amabwiriza yo kororera mu biraro bagahinga 70% mu nzuri.

Kuri uyu wa 24 Werurwe mu Murenge wa Mukarange, habereye inama y’aborozi yari igamije kurebera hamwe ibiri gukorwa nyuma y’uko aborozi basabwe kororera mu biraro ndetse bakanahinga mu nzuri zabo, ibi bihingwa ibisigazwa byabyo bikaba byaba ibiribwa by’amatungo.

Ubwo aba borozi bahabwaga ijambo, bashimye Leta y’u Rwanda yabemereye guhinga mu nzuri ku kigero cya 70% naho 30% yo bakayiteramo ubwatsi ndetse hakubakwamo ibiraro na hangari zo guhunikamo ubwatsi, aha ariko ntibibagiwe kwikoma bagenzi babo batari muri uwo mujyo kuko ngo bari kubadindiza.

Muzehe Karekezi Celestin atuye i Ryamanyoni mu Murenge wa Murundi yemeza ko iyi gahunda yo kororera mu biraro yayitangiye ndetse ubu yamaze kubaka hangari ebyiri zo kubikamo ubwatsi bw’inka zizarya mu gihe cy’izuba, yagize ati: “Birambabaza cyane kubona umuntu leta yahaye byose bakamwingingira kororera mu biraro nabyo ari inyungu ze nkumva birambabaje, harimo abinangiye byo kwinangira gusa, abantu barahuguwe bihagije aho bigeze nibabashyirireho ibihano.”

Ibi aborozi bavuga babishingira ku mukamo w’amata utiyongera cyane kuyo bagemura ku makusanyirizo y’amata nyamara byari byitezwe ko nyuma y’aya mabwiriza umukamo wagombaga kwiyongera na koperative yabo ikarushaho gutera imbere.

Kanamugire Epimaque ni umuturage wo mu Murenge wa Ndego, afite urwuri rwa hegitari 10, avuga ko mbere yari atunze inka 100 muri zo izonsaga zari 40, nyamara yagemuraga amata litiro 50 ku ikusanyirizo, avuga izi nka zose ziberaga mi rwuri zitororewe mu biraro, nibwo yaje kwigira inama yo kuzigurisha ubu asigaranye inka 10, zo kwitaho zikajya zimuha umukamo mwinshi akabona nuko azitaho.

Muzehe Kanamugire yakomeje agira ati: “Ibintu leta iri kwigisha ni byiza, njye nihereyeho kubera ubutaka buto nari mfite narabyikoreye ndazigurisha, ubu kororera mu kiraro ni ibintu nashyize muri gahunda.”

Yakomeje asaba inzego z’ibanze kwigisha abarozi batarumva neza iyi gahunda yo kororera mu biraro no guhinga 70% y’ubuso bwose bw’inzuri bafite.

Murindabigwi Martin ni umuyobozi w’ikusanyirizo ry’amata rya Kageyo mu murenge wa Mwili, yagize ati: “Iyo uri kumwe n’inka nkeya ubasha kuzitaho ukazimenya, ikindi indwara ziba nkeya, umukamo uriyongera kuko inka ntizivunika zikanywa amazi igihe ziyashakiye kuko ntawirirwa azizererana, abo batabyumva rwose bakwiye ibihano kandi bikabera isomo abandi batabyumva.”

Hari itsinda ry’abanya Ireland ryahaye ubuhamya aborozi ba Kayonza uburyo mu myaka 50 ishize nabo bari bafite ibibazo nkibyo bo bafite, bikaba byarakemuwe no korora inka nke kandi zitanga umukamo mu gihe zitaweho neza.

Umuyobozi agashami k’ubworozi muri RAB Dr Ndayisenga Fabrice yibukije aborozi b’i Kayonza ko hari abandi borozi b’i Nyagatare batangiye kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bworozi, agaruka ku ruganda ruzajya rukora amata y’ifu rugiye gutangira vuba, bityo ko bakwiye kongera umukamo kandi kugira ngo umukamo wiyongere bisaba guhindura utuntu duto harimo kuzitaho.

Ibi kandi bigaragazwa n’ingero z’aho byashobotse ko bongera umukamo ku nka ziteye kimwe nk’izorororerwa i Kayonza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yavuze ku cyo bemeranyijwe n’aba borozi, yagize ati: “Twaganiriye ko hashyirwaho amatsinda yihariye azagenda akagera kuri buri rwuri rw’umworozi, harebwe ingano y’ubutaka afite harebwe uko abukoresha, uko abuhinga aho yororera ndetse n’ubudakoreshwa nabwo bumenyekane, hashyirweho ingamba zatuma abatabikora nabo bakubahiriza gahunda kimwe n’abandi, ibi byose bigamije ko dukora ubworozi buteye imbere, buteza imbere ba nyirabwo ariko na none bufasha kuzamura urwo rwego kugira ngo umusaruro witezwe ubashe kugerwaho.”

Mu Karere ka Kayonza habarurwa inzuri 2,900 zasaranganyijwe abaturage ziri mu mirenge ya Ndego, Mwili, Murundi na Gahini.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abacururizaga hasi barishimira isoko bubakiwe rya miliyoni 42Frw

Ngoma: Abacururizaga hasi barishimira isoko bubakiwe rya miliyoni 42Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU