Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mata 2020, imibiri 15 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakuwe mu Cyuzi (Baraje) cya Ruramira mu Karere ka Kayonza, ibikorwa byo gushakisha no gukuramo indi mibiri bikaba bikomeje.
Muri Baraje ya Ruramira amakuru atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko mu gihe cya Jenoside haba harajugunywemo y’inzirakarengane z’Abatutsi ziri hagati 2500 na 3000, bo mu bice by’uturere twa Ngoma, Rwamagana na Kayonza bahungaga.
Bitewe nuko Baraje ya Ruramira yahozemo amazi akoreshwa mu kuhira umuceri, kuva mu 1994 habaye imbogamizi zo gukuramo imibiri y’abatutsi bajugunywemo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Nyuma Leta yemeje ko hashyirwaho uburyo bwo gukamya amazi yo muri iki cyuzi, ari na byo biri gukorwa ubu.
Murenzi Jean Claude Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yabwiye Muhaziyacu.rw ko ibikorwa byo kugeregeza gukuramo imibiri byatangiye mu Kanama 2019, bigakomwa mu nkokora n’imvura nyinshi yahise itangira kugwa.
Yagize ati: “ Mu by’ukuri amakuru yagiye atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko hariya muri baraje hajugunywemo imibiri y’Abatutsi basaga 2500 bashobora kuba bagera no mu bihumbi bitatu. Inzego za Leta, Ibuka n’Abadepite bagiye bakora ubuvugizi kugira ngo imibiri ikurwemo ishyingurwe mu cyabahiro, ndetse twifuzaga ko byaba byararangiye muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 26 ariko ntabwo byashobotse kubera imvura nyinshi.”
Meya Murenzi yakomeje agira ati: “Uyu munsi habonetse imibiri 15 kandi ibikorwa byo gushakisha imibiri birakomeje kuko muri damu amazi yamaze gushiramo. Icyo dushaka ni uko iyo mibiri ivamo, igashyingurwa mu cyubahiro kandi turakomeza kwihanganisha ababuze ababo, tunasaba abafite amakuru y’ahashyizwe imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuyatanga.”
Aho Baraje ya Ruramira iherereye ni mu ihuriro ry’utugari twa Nkamba mu Murenge wa Ruramira n’aka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama, muri Kayonza.
Ibikorwa byo gukura imibiri muri iyi baraje biri gukorwa ku bufatanye n’Akarere, Umuryango IBUKA n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi-RAB, bigakorwa mu buryo bw’umuganda w’abaturage hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 hakaba n’imashini ziri gukoreshwa mu bikorwa byo gucukura, kuko amazi yo yamaze kuyobywa; ku buryo gukuramo imibiri bishoboka.
Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside-IBUKA mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace yabwiye Muhaziyacu ko kuboneka kw’imibiri y’abazize Jenoside bidaca intege abayirokotse.
Ati: “Igikuru ni uguha icyubahiro abazize Jenoside, n’iyo imyaka yaba myinshi kubona aho imibiri y’abantu bacu iri ngo tuyishyingure mu cyubahiro, ni igikorwa duha agaciro, ntabwo biduca intege ahubwo biradukomeza. Iyaba abafite ayo makuru bayaduhaga byadufasha kwinjira muri gahunda zindi z’ubuzima neza.”
Ndindabahizi avuga ko kuba umuntu ariho azi neza ko hari abavandimwe, inshuti n’ababyeyi badashyinguye, ahubwo ngo ari byo bimuca intege.
Imibiri yakuwe muri Baraje ya Ruramira irimo iyagiye ishenjagurika bitewe nuko imazemo igihe kinini, hakuwemo n’ibimenyetso bitandukanye nk’imyambaro ya ba nyakwigendera.
Uretse imibiri 15 yakuwemo none, no mu mwaka wa 2018 muri iyi Baraje ya Ruramira amazi yagabanutsemo hakurwamo imibiri 61 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo gushakisha imibiri muri Baraje ya Ruramira tariki ya 7 Mata bizasubikwa bitewe nuko ari umunsi wo gutangira icyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994; ibyo bikorwa bikazasubukurwa ku minsi izakurikira.





