Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, mu karere ka Kayonza ubu hari ibigo 23 by’amashuri bimaze kugezwaho imashini zitunganya amazi yo kunywa.
Kuri uyu wa 08 Gicurasi ku kigo cy’amashuri abanza cya Gahini EP Gahini, hatashywe umwe mu mishinga ya Iriba Water Group Ltd yo kugeza amazi meza yo kunywa mu bigo by’amashuri, uyu mushinga wifashisha ikoranabuhanga aho ushaka amazi yo kunywa akoresha ikarita y’ikoranabuhanga akavoma.
Uyu mushinga waje uje gushyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ‘School Feeding’, aho abana bahabwa amazi yo kunywa kandi asukuye; ni gahunda igomba kugera mu bigo byose by’amashuri nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco.
Yakomeje agira ati: “Iyi gahunda kandi ifite uruhare runini rwo kwita ku bidukikije kuko iriya sisiteme icyo ikora ni ukuyungurura amazi yose, yaba ay’imvura cyangwa ayandi yose, iriya mashini imeze nk’uruganda kuko icishamo amazi yose ikayayungurura; ibi bigabanya ya myuka yahumanya ikirere igihe aya mazi yaba atetswe ku nkwi.”
Meya Nyemazi yakomeje avuga ko iyi gahunda igomba kugera ku bigo byose by’amashuri bahereye mu mashuri abanza hakazakurikiraho amashuri yisumbuye kandi iyi gahunda ireba amashuri yose, haba amashuri ya Leta ndetse n’ayigenga.
Izi mashini zagejejwe kuri ibi bigo by’amashuri zifite ubushobozi bwo gutunganya litiro 3000 ku munsi, zikaba zihabwa ibigo by’amashuri nta kiguzi zisabwe, usibye ko ku mwaka bishyura amafaranga ibihumbi 150 byo kuzisana, ndetse ibigo by’amashuri bigasabwa kwiyandikisha biciye ku rubuga rwa Iriba kugira ngo nabo babone amahirwe yo kugezwaho izi mashini nyuma yo kuzuza ibikenewe; ngo abaje mbere bazakorerwa mbere.
Bamwe mu bana biga kuri EP Gahini bemeza ko bavomaga amazi kuri robine bisanzwe, aya ntabwo aba atuganyije ndetse hari n’abavomaga ari mu kigenga kinanditseko ko ayo mazi atemerewe kunyobwa.
Umwe muri bo ni Teta Winny yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, yagize ati: “Ubu dusigaye tunywa amazi afite isuku kuko ubundi twanywaga ayo mu bigega akadutera indwara, ariko aho tuboneye aya meza bisigaye bimeze neza.”
Umuyobozi mukuru wa Iriba Water Group ni Ishimwe Yvette yemeza ko uyu mwaka biyemeje kuzagera ku bigo 200 muri iyi gahunda yo kugeza amazi meza ku mashuri.
Yakomeje agira ati: “Dufite ikoranabuhanga ryizewe kandi riri mpuzamahanga mu gutunganya amazi , iri koranabunga dukoresha n’ubundi ni irizwi kandi rikoreshwa ku rwego mpuzamahanga, izi tekinoroji tuzihuza n’isoko y’amazi iyo ariyo yose zikayatunganya zikayashyira ku rwego rwiza rw’amazi yo kunywa kandi yizewe afite ubuziranenge 100%.”
Ubusanzwe iyi sisteme yose kuyishyiraho bifite agaciro ka 4,500,000Frw; kugira ngo ikore neza bisaba ko haba hari isoko y’amazi ndetse n’umuriro w’amashanyarazi.







