Inzego z’umutekano mu Mudugudu wa Kayonza Center, Akagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza zataye muri yombi abakobwa barindwi bakora uburaya bazwi ku izina ry’Indatwa, bakurikiranyweho ibikorwa bihungabanya umutekano.
Mu bafashwe, harimo uw’imyaka 19, 20, 18, 19, 21, 29 na 25.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange Patrick Kabandana yemereye MUHAZIYACU ko aba bantu barindwi bafatiwe mu mukwabu wabaye mu ijoro ryakeye, ariko ko badakurikiranweho uburaya, ahubwo ibindi byaha.
Yagize ati: “Ntabwo bafashwe kubera uburaya. Bakekwaho ubujura, ibiyobyabwenge no gushikuza abantu ibyabo.”
Ku kuba aba bose ari urubyiruko, Gitifu Kabandana yagize icyo asaba abo muri icyo kigero badakozwa gukora icyabateza imbere, ahubwo bakirirwa baryamye ubundi bakitwikira ijoro bagakora ibyaha bitandukanye.
Ati: “Hano ni mu Mujyi, hari amahirwe menshi Leta iha urubyiruko rwabyaza umusaruro bakareka kumva ko bazatungwa n’utw’abandi. Abo birirwa baryamye kandi imirimo ntiyigeze ibura. Nta muntu wava mu rugo agiye gushakisha ngo atahe adafite amafaranga yamutunga n’umuryango we.”
Uyu muyobozi yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mufuka, rukagira indangagaciro zo gukunda igihugu no gukunda umurimo.
Hagati aho, abafashwe ubu babaye bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukarange mu gihe bategereje kujyanwa mu Kigo Ngororamucyo cya Rukara.






