Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko bahurije hamwe abafatanyabikorwa b’akarere bose kugira ngo basase inzobe ku bitagenda neza binozwe n’ibikorwa neza birusheho kwiyongera; mu nama yabereye i Mukarange kuri uyu wa 04 Ugushyingo.
Nyemazi asobanura ko icyari kigamijwe ari ukunoza no kwisuzuma mu byo bakora hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ati: “Twagaragarijwe ibyavuye mu bushakashatsi bwa RGB ku buryo abaturage babona imitangire ya serivisi tugaragarizwa uko Kayonza imeze mu buryo bwihariye hari byinshi bikwiye gukorwa.”
“Ikindi ni uko hagaragajwe bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage haba abadafite aho batura, kurwanya imirire mibi mu bana, kongera serivisi mu gukemura ibibazo by’abaturage, isuku n’isukura, amazi meza n’ibindi bibazo biri mu miryango, ibyo byose nk’abafatanyabikorwa habaho kunengana no kwiyemeza.”
Meya Nyemazi yakomeje avuga ko nabo nk’inzego z’ibanze bagiye kwisubiraho bagafatanya umunsi ku wundi n’abafatanyabikorwa aho bari hose mu karere ndetse aho bakorera mu mirenge n’utugari bakabafasha guhuza imbaraga kuko intego yabo bose ari ukugira abaturage batekanye kandi bateye imbere.
Mwiseneza Jean Claude ni umuyobozi w’umuryango LWD yagize ati: “Mu byo twabonye ni uko abenshi muri twe nk’abafatanyabikorwa b’Akarere tudaha umwanya abagenerwabikorwa bacu, ibyo tubakorera ntibabigiremo uruhare, ibi bituma adaha agaciro ngo anasobanukirwe neza ibyo akorerwa biri mu nyungu ze.”
Mahoro Eric ni umuyobozi mukuru wungirije mu muryango Never Again Rwanda, yagize ati: “Twaganiriye ku bitagenda neza bikwiye kunozwa harimo imitangire ya serivisi ariko cyane cyane mu guhindura imikorere n’imyumvire ku muturage ndetse n’abayobozi begereye umuturage kugira ngo bya bibazo bikemurwe neza kandi bikemukire ku gihe, aha harimo ibibazo biri mu butaka, ibibangamiye imibereho myiza y’abaturage, n’ibijyanye ku mikorere hagati y’akarere n’abafatanyabikorwa.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kayonza Dr Mpanumisingo Egide yemeza ko ingingo baganiriyeho zose zigamije kunoza imikorere n’imikoranire, aho yakomeje agira ati: “Akenshi igenamigambi riba ryavuye mu baturage ariko igihe cyo kurishyira mu bikorwa turatatana, muri iyi nama twashyizeho uburyo bwo kubiganira, uko tuzajya tubikurikirana n’uko tuzajya tubasha kubigenzura tureba ko byabyaye umusaruro tukareba n’icyo byunguye umuturage mu buzima bwe bwa buri munsi.”
Mu bushakashatsi ku buryo abaturage babona imitangire ya serivisi, by’umwihariko ibiri muri Kayonza abaturage 70% mu babajijwe nibo bavuze ko banyurwa na serivisi bahabwa mu butaka, ibi bikaba ari ikibazo gihangayikishije buri wese ukorera muri aka karere kuko no mu bindi byiciro by’imitangire ya serivisi bakiri inyuma.











